skol
fortebet

Perezida Evariste Ndayishimiye arashinjwa n’impunzi z’Abarundi guhimba ibinyoma ku Rwanda

Yanditswe: Monday 10, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi arashinjwa guhimba ibinyoma, guhembera amakimbirane mu karere no kudashyira mu bikorwa ibyo yemereye Abarundi ubwo yiyamamarizaga kuyobora icyo gihugu, mu mezi make ashize.

Sponsored Ad

Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zitangaje ibi nyuma y’ijambo Ndayishimiye yagejeje ku baturage i Busoni mu ntara ya Kirundo, hafi y’umupaka w’u Rwanda, avuga ko igihugu cye kititeguye ‘kugirana umubano n’igihugu cy’indyarya gicumbikiye abasize bakoze amahano mu Burundi kandi cyanze kubatanga ngo bahanwe’.

Nubwo uyu mugabo atigeze avuga u Rwanda mu mazina, rwakomeje gushinjwa ibirego nk’ibi ariko ntibijya biherekezwa n’ibimenyetso.

Perezida Ndayishimiye yanashinje u Rwanda ‘kwanga kurekura impunzi ngo zitahe’ mu rwego rwo gukingira ikibaba abasize bakoze ibyaha i Burundi baruhungiyemo.

Ibi bivuzwe kandi nyuma y’amakuru aherutse kujya hanze ko hari impunzi z’Abarundi 311 ziherereye mu nkambi ya Mahama, zandikiye Perezida Ndayishimiye zimusaba kubafasha gutahuka. Aha ni ho Ndayishimiye yahereye asaba abaturage ba Busoni guha ikaze bagenzi babo batahuka, bakabakira neza.

Nyuma y’uko iyo baruwa igihe hanze, Leta y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye gufasha impunzi zifuza gutaha nk’uko yabikoze kuva ikibazo cy’u Burundi cyatangira mu 2015. Itangazo rya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, rigira riti:

U Rwanda rushyigikiye ihame ryo gutaha ku bushake kw’impunzi, nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga n’ay’u Rwanda.

U Rwanda rurashimangira ubushake rufite mu kurengera impunzi ziri ku butaka bwarwo, kandi rwiteguye gufasha ababihisemo, gutaha mu buryo butekanye kandi bubahesha agaciro, ku bufatanye na UNHCR na za Guverinoma bireba.

Ku mpunzi z’Abarundi, ibikorwa bya Ndayishimiye byo gushinja Leta y’u Rwanda kwanga ko impunzi zitaha, ni ibirego bidafite ishingiro, bishoza amakimbirane kandi byuzuyemo ibinyoma.

Emmanuel Nkengurutse, umunyamategeko wahoze ari umudepite mu Burundi, yabwiye itangazamakuru ko ibirego bya Ndayishimiye bidafite ishingiro kuko u Rwanda rusanzwe rufasha impunzi zifuza gutaha, kandi n’ubu rwamaze kugaragaza ubushake bwo gufasha impunzi z’Abarundi gutaha. Yagize ati:

Leta y’u Rwanda yamaze kwemeza ko izafasha impunzi zishaka gutaha ku bushake, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) na ryo ryemeje ko rizafasha impunzi zifuza gutaha, ariko Leta y’u Burundi yo yahisemo gukomeza imikino y’agahimano gusa.

Ibi byerekana ko umutekano w’impunzi utizewe igihe zihisemo gutaha kandi ko Leta ishishikajwe gusa no guhimba ibinyoma no gushoza amakimbirane, nubwo ibindi bihugu byamaze kwerekana ubushake bwo gukorana na Bujumbura mu gukemura ibibazo bihari.

Yongeyeho ko atumva uburyo Ndayishimiye akomeje kurega u Rwanda, aho gushyira imbaraga mu kwita ku bibazo biri mu gihugu cye. Ati:

Ese u Rwanda ni cyo gihugu kiri kubuza gutaha impunzi zo muri Tanzania, Uganda, DRC cyangwa ibindi bihugu? Perezida ari gushakira ikibazo aho kitari kandi akomeje gushinja u Rwanda ibirego bidafatika aho gukemura ibibazo biri mu Burundi kuva 2015.

UNHCR itangaza ko impunzi zirenga 430,000 z’Abarundi ziri mu bihugu by’Akarere k’Ibiyaga bigari. Tanzania niyo ifite umubare munini ungana na 164,870, naho DRC Congo ikagira 103.690. U Rwanda rufite 72.007, Uganda ikagira 48.275, Kenya 13.800, Mozambique 7.800, Malawi 8.300, Afurika y’Epfo 9.200 naho Zambia ikagira 6.000.

UNHCR ivuga ko kuva mu mwaka ushize impunzi z’Abarundi zirenga 200 buri kwezi zatahuka, imwe mu mpamvu igaragaza ko ibirego bishinja u Rwanda gukumira impunzi zishaka gutahuka nta shingiro bifite.

Nkengurutse yavuze ko kuba Leta ya Ndayishimiye ikomeje umugambi wo gukwirakiwza amakuru adafite ishingiro “bishimangira ubwoba bwacu bw’uko byari ihinduka ry’umuyobozi [ubwo Ndayishimiye yasimburaga Nkurunziza] ariko bikaba ikomeza ry’imigambi mibi yo ku butegetsi bwa Nkurunziza”.

Kuri Alexandre Niyungeko, Perezida w’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru i Burundi (Burundi Union of Journalist – BUJ), ibikorwa bya Perezida Ndayishimiye ntibikwiye gutungurana kuko ‘bigaragaza ko Leta izakomeza guhiga abataravugaga rumwe n’ingoma ya Nkurunziza, bitandukanye n’ibyo Ndayishimiye yavuze yiyamamaza. Ati:

Sintunguwe n’uko yavuze biriya. Kuba yajyaho, sinigeze nizera ko azakora ibitandukanye na Leta yamubanjirije. Byari ugukomeza kw’ikintu kimwe. Ni ukwibeshya kuri buri wese watekereje ko azakoresha uburyo butanga icyizere mu gukemura ibi bibazo.

Kimwe na Nkengurutse, Niyungeko nawe avuga ko ibirego by’uko Leta y’u Rwanda ibuza impunzi gutaha nta shingiro bifite, kuko “abantu bakomeje gutaha buri uko bumvaga biteguye. Abataratashye bafite impamvu zabo zo kutabikora kandi ntibazaterwa igitutu n’ijambo rya Perezida Ndayishimiye, ushobora kwibwira ko atari benshi bazumva batekanye ku buryo bataha, cyane abashinjwe ibirego bihimbano na Leta”.

Niyungeko yavuze ko ubuhunzi atari amahitamo yabo, bityo bidakwiriye ko Perezida Ndayishimiye asaba impunzi gutaha kandi ibyo zahunze bigihari. Ati:

Twahunze ku bwo gukiza amagara yacu. Ntitwigeze dutegura kuba impunzi. Bamwe muri twe twarahunze dusiga imiryango yacu kuko ubuzima bwacu bwari bugeramiwe. Biteye agahinda kuba avuga ko nta mpamvu zifatika zatumye tuba impunzi, nubwo bigaragara ko bifuza ko abo bantu bahunze basubizwa mu biganza byabo.

Amakuru avuga ko igikorwa cyo kwandika ibaruwa y’izo mpunzi cyagizwemo uruhare na Leta y’u Burundi, mu rwego rwo kugaragaza u Rwanda nabi. Ibi ngo bikorwa Leta y’u Burundi yohereza mu Rwanda bamwe mu bakora mu nzego z’umutekano, bakajya mu nkambi zirimo Abarundi mu rwego rwo kuzifasha gutaha.

Ibi birego si ubwa mbere byumvikanye, byigeze kumvikana mu gipolisi cy’u Burundi ndetse mu Ijambo rya Ndayishimiye asa nk’uwabikomojeho.

Kuri Nkengurutse na Niyungiko, kuba Ndayishimiye yaravuze ko igihugu cye gikora ibikorwa byo kohereza abantu mu kindi gihugu mu buryo butemewe n’amategeko ari icyaha gikomeye mu bya dipolomasi. Niyungeko yagize ati:

Ibyo yavuze ni icyaha gikomeye. Ntibisanzwe ko Umuyobozi Mukuru w’igihugu yemera ko bahungabanyije ubusugire bw’ikindi gihugu bagiye kugarura impunzi zirinzwe mu gihugu cyabo. Iki ni ikintu Leta y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye bakwiriye gusuzumana ubushishozi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame yari yavuze ko u Rwanda rwiteguye kuzahura umubano warwo n’u Burundi igihe cyose Leta nshya ya Ndayishimiye yagaragaza ubushake.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa