skol
fortebet

Perezida Hollande yasabwe gutanga dosiye zirimo ibyo u Bufaransa bwakoze mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza 1994

Yanditswe: Sunday 09, Apr 2017

Sponsored Ad

Umuryngo mpuzamahanga urwanya ibyaha bishingiye ku ivanguramoko LICRA wasabye Perezida Francois Hollande gusiga atanze amakuru yose yerekana ibikorwa by’u Bufaransa ku Rwanda guhera mu mwaka w’1990-1994.
RFI ivuga ko uyu muryango wasabye Perezida Hollande gutanga izi dosiye kuko hari abo bigaragara ko biyamamariza uyu mwanya wo kuyobora igihugu kandi na bo bashobora kuba baragize uruhare cyangwa hari amakuru batanga kuri izo dosiye zivuga ku Rwanda.
Umwe mu biyamamaza witwa Emmanuel Macron (...)

Sponsored Ad

Umuryngo mpuzamahanga urwanya ibyaha bishingiye ku ivanguramoko LICRA wasabye Perezida Francois Hollande gusiga atanze amakuru yose yerekana ibikorwa by’u Bufaransa ku Rwanda guhera mu mwaka w’1990-1994.

RFI ivuga ko uyu muryango wasabye Perezida Hollande gutanga izi dosiye kuko hari abo bigaragara ko biyamamariza uyu mwanya wo kuyobora igihugu kandi na bo bashobora kuba baragize uruhare cyangwa hari amakuru batanga kuri izo dosiye zivuga ku Rwanda.

Umwe mu biyamamaza witwa Emmanuel Macron aherutse guhamagarwa go atange amakuru kuri icyo kibazo.

Imyaka 23 irashize, u Rwanda ruvuye mu icuraburindi ry’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi, aho abasaga Miliyoni bishwe guhera mu kwezi kwa kane kugeza mu kwa karindwi gusa. Aha u Bufaransa bukaba bushinjwa kugira uruhare muri iyi Jenoside ndetse no gutoza interahamwe ariko bwo bukabihakana.

Ni mu gihe kandi uyu muryango ushinja u Bufaransa kwihutira kwerekana abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 ariko ntibushake kugaragaza uruhare rwa bamwe mu basirikare ba bwo bakekwa.

Mu mwaka ushize wa 2016, nibwo Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside mu Rwanda yohereje dosiye mu gihugu cy’u bufaransa iriho abasirikare ba bwo bagera kuri 20 bashinjwa uruhare muri Jenoside yo mu Rwanda ariko u Bufaransa bwanga ko abo bantu bakurikiranwa mu gihe uyu muryango wo usaba ko amakuru kuri izi dosiye yatangwa mbere y’uko Perezida Hollande ava mu biro.

Mu mwaka wa 2016, nibwo u Bufaransa bwaburanishije abanyarwanda 3 bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside, uheruka akaba ari Pascal Simbikangwa, ku byaha by’itsembabwoko yakoreye mu mujyi wa Kigali, umuryango LICRA ukaba warakurikiranye urubanza rwe guhera mu mizi kimwe n’abandi bose bamubanjirije.

Uyu muryango uvuga ko u Bufaransa burajwe ishinga no kwerekana abanyarwanda bagize uruhare muri ririya tsembabwoko ariko ntibwerekane uruhare rw’abafaransa mu gihe cya Jenoside yo mu Rwanda.

Guhera mu myaka 20 ishize, amashyirahamwe, abashakashatsi, abatangabuhamya batandukanye n’abandi basabye ko u Bufaransa bwatanga ubusobanuro ku ruhare rwabwo ndetse bugashyira ahagaragara dosiye zivuga ku Rwanda na nubu bukibitse.
Iyi miryango ivuga ko u Bufaransa bufite impapuro ziriho uburyo bateguye imikoranire mu bya gisirikare, politiki, gutera inkunga n’ibindi byakozwe muri iriya myaka yagaragajwe mu gihugu byo mu karere k’ibiyaga bigali by’umwihariko mu Rwanda.

Uyu muryango ugira uti”dufite amakuru ahagije kandi yihariye ko u Bufaransa bufite uruhare runini ku byaha bikorerwa ikiremwamuntu. Ukubiceceka kwa bwo bikaba ari bimwe mu byatumye uburakari bw’ababushinja bwiyongera umunsi ku wundi mu gihe abakekwa badashyizwe ahagaragara ngo batange ubuhamya kandi ibi ari byo bakabaye bifasha mu kubaka amahoro n’ubwiyunge.

Wagize uti ”François Hollande yari akwiye gufungura imiryango n’amadirishya n’abo bakorana bose bakamenya ukuri ku byabaye bityo abantu bakabimenya mbere y’uko asoza manda ye.”

Ubuyobozi bw’uyu muryango kandi buvuga ko naramuka avuye ku butegetsi adashyize ukuri ahagaragara, ko bizabazwa uzamusimbura.

LICRA yasabye abiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa kubanza gutanga amakuru n’ibitekerezo kuri iki kibazo mu rwego rwo kwihesha agaciro ndetse no kumenyekanisha ukuri ku byaha byibasira ihohotera rikorerwa ikiremwamuntu u Bufaransa buhora bushinjwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa