skol
fortebet

Perezida Idriss Déby arambiwe agasuzuguro k’Abanyaburayi

Yanditswe: Monday 06, Feb 2017

Sponsored Ad

Akaduruvayo muri Libye, nyamara yari ibayeho mu kimeze nka paradizo ku bijyanye n’ubukungu igihe yari iyobowe na Muammar Gaddafi, ikoreshwa ry’ifaranga(CFA) rifite inkomoka mu Bufaransa mu buryo bushushe nk’ubukoloni budashira n’ibindi bibazo bikomereye Afurika ni bimwe mu bishavuza Perezida wa Tchad Idriss Déby Itno.
Inkomoko y’ibyo bibazo ni hakurya y’amazi, mu Burayi, Déby ashinja guteza akaduruvayo muri Afurika ku nyungu zihishe.
Déby w’imyaka 64 umaze imyaka 26 ayobora Tchad yabitangaje mu (...)

Sponsored Ad

Akaduruvayo muri Libye, nyamara yari ibayeho mu kimeze nka paradizo ku bijyanye n’ubukungu igihe yari iyobowe na Muammar Gaddafi, ikoreshwa ry’ifaranga(CFA) rifite inkomoka mu Bufaransa mu buryo bushushe nk’ubukoloni budashira n’ibindi bibazo bikomereye Afurika ni bimwe mu bishavuza Perezida wa Tchad Idriss Déby Itno.

Inkomoko y’ibyo bibazo ni hakurya y’amazi, mu Burayi, Déby ashinja guteza akaduruvayo muri Afurika ku nyungu zihishe.

Déby w’imyaka 64 umaze imyaka 26 ayobora Tchad yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique tariki ya 18 Mutarama 2017, ubwo yasohokaga mu buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe.

Muri icyo kiganiro kirekire cyahawe umutwe ugira uti “Idriss Déby Itno : « Au lieu de nous donner des leçons, l’Occident devrait écouter notre avis » Aho kuduha amasomo, Abanyaburayi bakwiye kumva uko tubona ibintu,

Umunyamakuru wa Jeune Afrique  yamubajije niba muri manda ye ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yarageze ku byo yifuzaga kugeraho.

Déby ati  “Sinjye wo kubivuga , ni Abanyafurika , bazaca urubanza niba ubwo butumwa bukomeye, bw’ingirakamaro ariko buruhije bwarashyizwe mu bikorwa uko bikwiye cyangwa niba atari byo. Ku bindeba, nifuza gukora icyo nashoboraga n’icyo nagombaga gukora.”

Déby yakomeje avuga ko igihugu cya Libye cyayoborwaga na Col Mouammar Kadhafi cyagize uruhare ntangarugero mu kubaka ubumwe bw’Afurika, ku buryo ibura rya Kadhafi ryateje akaduruvayo muri icyo gihugu mu gihe nta Munyafurika wigeze agira uruhare mu iyicwa rye.

Urupfu rwa Kadhafi rwagize uruhare kuri Libye ihinduka igihugu cy’abicanyi, aharangwa iterabwoba n’ibindi bibi byinshi. Ibyo bikorwa byatumye Tchad ifata icyemezo cyo gufunga imipaka yayo iyihuza na Libye.

Mujya mwicuza kubera urupfu rwa Kadhafi ?

Abajijwe icyo kibazo, Déby yasubije ko abanyaburayi ari bo bagize uruhare mu bibazo Libye irimo kugeza uyu munsi, kuva ubwo bicaga Kadhafi. Si ibyo gusa kandi ngo ibyo bibazo banabiteje muri Sudani kugeza igihugu gicitsemo ibice bibiri.

Ku bijyanye n’ikoreshwa ry’amafaranga y’ama CFA, Perezida Devy avuga ko igihe kigeze ngo basuzume amasezerano ibihugu bya Afurika byagiranye n’ubufaransa ku ikoreshwa ry’ayo mafaranga.

Ati “ Ni aho mpagaze, simpakanye ko ryakoreshwa ariko kandi rigomba kuba ifaranga nyaryo rigaragaza ubusugire bw’ibihugu birikoresha kuko bamwe bamwe bavuga ko batishimiye uburyo batigenga mu gukoresha iryo faranga.

Ifaranga rya CFA ricunzwe mu buryo bubangamiye amajyambere

Ati “ Uburyo ifaranga ry’iri CFA ricunzwemo bihagarika amajyambere mu bihugu byacu. Birakwiye ko dusuzuma amasezerano twagiranye n’u Bufaransa.”
Guhura na Perezida w’u Bufaransa w’u Bushinwa ntibigezweho.

Ibihugu bisuzugura abaperezida ba Afurika

Abajijwe niba inama aherutsemo yahuje Afurika n’u Bufaransa yarasezeye kuri Perezida François Hollande, Déby yatangaje ko hari ibyo atiyumvisha.

Ati “ Sinajyanjywe i Bamako no kumusezeraho uwo ari we wese, ahubwo nari nitabiriye iyo nama. Ariko ubundi nibaza ikibazo cy’inyungu zo kwitabira izo nama zihuza Afurika n’u Bufaransa, Afurika na Amerika, Afurika n’u Bushinwa, Afurika n’u Buyapani, Afurika n’u Buhinde .”

Icyo gihe abayobozi b’ibihugu bya Afurika bagahura n’umuyobozi wenyine w’igihugu , nubwo yaba ayobora igihugu cy’igihangange. Ako kamenyero kataye agaciro, ntikagezweho.

Akomeza avuga ko hari hakwiriye inama ihuza Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’umuryango w’ibihugu by’i Burayi, ariko atari igihugu ku kindi.

Izo nama zitemewe azifata nk’agasuzuguro k’ibyo bihugu bifata abo bayobozi nk’abana bahabwa amasomo, kandi bagasezeranywa n’inkunga y’intica ntikize, nayo ihabwa ibihugu byatoranyijwe ku bw’inyungu z’ibihugu biyitanga.

Ati “ Izo miliyari zagombye guhabwa Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe,ikazicunga ikaba ari nayo izifashisha mu mishinga ifitiye inyungu bose.”

Abajijwe niba adatewe ubwoba n’impinduka zigenda ziba mu bihugu bitandukanye aho abaperezida bari bamenyerewe batsindwa amatora yasubije ko nta bwoba afite.

Umunyamakuru yaramubajije ati “ Nyuma y’ivanwa ku butegetsi rya Blaise Compaoré, muri 2015, indorerezi nyinshi zigaragaza ko 2016 ari mwe mwari mugezweho namwe ngo muve ku butegetsi kimwe na Denis Sassou Nguesso na Ali Bongo Ondimba. Byagenze gute?

Déby ati “Turacyahari, murabibona neza. Kubera impamvu yoroshye: ntabwo ari abo muvuga bafata umwanzuro, ahubwo ni abaturage bacu bawufata.”

Ku bijyanye n’abanyaburayi bakomoza kenshi ku bijyanye no guhererekanya ubutegetsi, no kubumaraho igihe runaka, Déby avuga ko aho guhabwa amasomo n’abo banyaburayi bagomba kumva uko Abanyafurika babona ibintu, bakirinda kubigisha icyo bita demokarasi yabo n’amahame mpuzamahanga batesha agaciro imiyoborere y’Abanyafurika.

Ku bijyanye no kuva ku butegetsi, yavuze ko mu gihe cyose yaba afite icyizere ko nabuvaho, Tchad izakomeza kurangwamo amahoro, ngo byatuma avaho nta we asabye uruhushya.

Jenerali Idriss Déby Itno yavutse muri Kamena 1952, ni umunyapolitiki uyobora Tchad guhera mu 1990. Ni umuyobozi kandi w’ishyaka rya Patriotic Salvation Movement riri ku butegetsi.

Yagiye ku butegetsi nyuma y’igihe kinini arwanya Perezida Hissène Habré wahiritswe ku butegetsi mu Kuboza 1990. Nyuma mu 1996 no mu 2001 yagiye atorerwa kuyobora icyo gihugu kugeza muri 2006 ubwo hakurwagaho ibijyanye na manda , muri uwo mwaka aratorwa, asubira muri 2011 ndetse no muri 2013.

Amasomo ya gisirikare yayarangije mu ishuri ryitiriwe Muammar Gaddafi, ryitwa ikigo cyitiriwe Kadhafi kigamije impinduka ku Isi(Muammar Gaddafi’s World Revolutionary Center”

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa