skol
fortebet

Perezida Joe Biden agiye guhuza abana n’ababyeyi babo b’abimukira batandukanyijwe ku butegetsi bwa Trump

Yanditswe: Wednesday 03, Feb 2021

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yashyize umukono ku mategeko atatu agamije gusubiza hamwe imiryango y’abimukira yari yatandukanye ku butegetsi bwa Trump.

Sponsored Ad

Yategetse kandi gusubiramo inyigo ijyanye n’abimukira yasizwe n’uwo yasimbuye.

Mu kugerageza kurwanya abimuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwari bwatandukanyije abakuze batagira ibyangomwa n’abana babo binjiye baciye ku mupaka wa Amerika na Mexique.

Aya mategeko yashyizweho umukono na Perezida Biden agiye gushyiraho itsinda rizasubiza mu miryango yabo abana babarirwa hagati ya 600 na 700 batandukanyijwe n’ababyeyi babo.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko ubutegetsi bwa Perezida Barack Obama [Perezida Biden yari abereye Visi perezida] na bwo bwatandukanyije abana batari bafite ibyangombwa n’ababyeyi kuri uwo mupaka, n’ubwo byabaye gake cyane.

Rimwe muri aya mategeko ya Biden rizashinga itsinda rihuriyemo inzego zitandukanye - rikazaba riyobowe n’umunyamabanga mushya w’umutekano w’igihugu Alejandro Mayorkas - kugira ngo ayobore ibikorwa byo gusubiza hamwe imiryango.

Itegeko rya kabiri n’irya gatatu yashyizweho umukono na Biden ejo ku wa kabiri ategeka ko hasubirwamo politike y’abinjira n’abasohoka ya Trump yagabanyije uburenganzira bwo guhabwa ubuhungiro, igabanya umuvuduko w’abinjira muri Amerika, kandi ihagarika inkunga yahabwaga ibihugu by’amahanga.

Mu ijambo yavugiye muri White house, Biden yagize ati: "Tugiye gukora kugira ngo dukureho icyasha twatewe n’ubutegetsi buheruka.Tuvugishije ukuri, twatandukanyije abana tubavana mu maboko y’imiryango yabo, ba nyina na ba se babo, ku mupaka nta ngingo n’imwe yo kuzasubiza hamwe abana bakiri mu bigo n’ababyeyi babo".

Biden asaba kandi ko hashyirwaho itegeko ritanga uburenganzira bwo kuba mu gihugu, rikaba n’inzira yo gushobora guha ubwenegihugu abimukira badafite ibyangombwa bagera kuri miliyoni 11 muri Amerika.

Ariko abareba ibintu n’ibindi bavuga ko uyu mukuru w’igihugu mushya yirinze guhindura politike ihamye ya Trump yafashwe mu rwego rwo kugabanya imibare iri hejuru y’abinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko ku mupaka wo mu majyepfo.

Ejo kuwa kabiri, mu nama mu biro vy’umukuru w’igihugu, umunyamabanga ushinzwe gutangaza amakuru Jen Psaki yavuze ko ubutegetsi bwiyemeje gushyiraho ingingo ishyira imbere itegeko rya muntu rijyanye n’abimukira.

Yavuze ariko ko mu gihe iyo ngingo itarajyaho, atari igihe "cyo kwinjira muri Amerika".

Muri politike yo "kutihanganirana na gato" abimukira yemejwe mu kwa kane 2018, abimukira bakuze badafite ibyangombwa binjiriye ku mupaka wa Amerika na Mexique bafashwe nk’abanyabyaha bacirwa urubanza barafungwa.Mbere y’aho, ibi ntibyafatwaga nk’ibyaha.

Kubera abana bari kumwe n’abo bafunzwe batashoboraga gucirwa urubanza ngo bagirwe abanyabyaha, ntibemerewe gufunganwa n’ababyeyi babo, maze bituma bashyirwa mu bigo byo kubakurikiraniramo.

Mu cyumweru gishize,igice cya Biden gishinzwe ubutabera cyakuyeho iryo tegeko ku mugaragaro.

Abana babarirwa mu 60.000 bafatiwe ku mupaka wa Mexique batari kumwe n’ababyeyi babo bafungiwe muri ibi bigo byubatswe ku butegetsi bwa Obama muri 2014.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa