skol
fortebet

Perezida Kabila asa n’uwamaze gutakaza icyizere cyo guhindura itegeko nshinga

Yanditswe: Friday 26, Jan 2018

Sponsored Ad

Imyaka 17 n’ umunsi 1 ari Perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Joseph Kabila kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2018 yatumije abanyamakuru ngo ababwiye uko igihugu gihagaze, akomoza ku matora y’ umukuru w’ igihugu aho yagaragaje ko asa n’ uwatakaje icyizere cyo guhindura itegeko nshinga ngo azongere yiyamamaze.
Ijambo rya Perezida Kabila ni imbonekarimwe. Kuva yagera ku butegetsi tariki 26 Mutarama 2001 asimbuye se wari umaze kwitaba Imana ijwi rye ryumvikana mu (...)

Sponsored Ad

Imyaka 17 n’ umunsi 1 ari Perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Joseph Kabila kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2018 yatumije abanyamakuru ngo ababwiye uko igihugu gihagaze, akomoza ku matora y’ umukuru w’ igihugu aho yagaragaje ko asa n’ uwatakaje icyizere cyo guhindura itegeko nshinga ngo azongere yiyamamaze.

Ijambo rya Perezida Kabila ni imbonekarimwe. Kuva yagera ku butegetsi tariki 26 Mutarama 2001 asimbuye se wari umaze kwitaba Imana ijwi rye ryumvikana mu bitangazamakuru inshuri nkeya cyane.

Yaherukaga kuganira n’ itangazamakuru muri Nyakanga 2012.

Kuri uyu wa Gatanu yongeye gutumira irangazamakuru ngo arigaragarize uko ishusho y’ ubutegetsi bwe, ibitekerezo bye, uko ubukungu, politiki n’ umutekano bihagaze ndetse n’ uko DR Congo ibanye n’ ibihugu by’ amahanga.

Nk’ uko byatangajwe na Jeunes Afriques ku mutekano muri Congo Perezida Kabila yavuze ko mu burasirazuba bw’ igihugu mu ntara ya Kivu y’ amajyaruguru harimo gututumba intambara bitewe n’ ubwiyongere bw’ abarwanyi n’ intwaro zirimo Kalashnikovs muri ako gace ikintu yagereranyije n’ intangiriro y’ umwaku muri ako gace avuga ko DR Congo yohereje ingabo muri ako gace.

Avuga ku bukungu yavuze ko muri 2001 ubwo yafataga ubutegetsi iki gihugu kitari gifite imirongo ngenderwaho mu mukungu ndetse n’ ibipimo by’ ubukungu byari mu bukungu kuri ibyo hakiyongeraho ko igihugu cyari gifite umwenda wa miliyari 14 z’ amadorali.

Urugendo rw’ amatora ya Perezida wa Congo

Mbere yo kuvuga kuri politiki, Perezida Kabila yakomoje kuri referendumu yo kuvugurura itegekonshinga rya 2015 agira ati “Nsa naho nansinzwe ubukangurambaga mu gihugu hose ku neza y’ itegeko nshinga”

Abakurikiranira hafi ibya politiki bavuga ko ibyo Perezida Kabila yabivuze kugira ngo areme agatinda abakeka ko afite umugambi wo kugumana ubutegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa