skol
fortebet

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Daniel Arap Moi

Yanditswe: Tuesday 11, Feb 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 11 Gashyantare 2020 nibwo haraba umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Daniel Arap Moi wayoboye igihugu cya Kenya imyaka 24 yose nyuma yo gusimbura Jomo Kenyatta.

Sponsored Ad

Kugeza 10h30 uyu munsi (09h30 mu Burundi n’u Rwanda) kuri Nyayo Stadium hari hamaze kugera abakuru b’ibihugu bane, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Perezida Salva Kiir wa Sudan y’epfo, Madamu Sahle-Work Zewde, Perezida wa Ethiopia, na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda.

Daniel Arap Moi yaryamiye ukuboko kw’abagabo taliki ya 4 Gashyantare 2020 mu bitaro bya Nairobi nyuma y’uburwayi bw’igihe kirekire.

Bwana Daniel arap Moi afite agahigo ko kuba ariwe wamaze igihe kinini ayobora Kenya [imyaka 24].

Minisiteri y’ubutegetsi muri Kenya ejo yatangaje ko hategerejwe abakuru b’ibihugu 11 muri iyi mihango yo gusezerano no gushyingura Daniel arap Moi izakomereza mu kumushyingura mu ntara ya Nakuru ejo kuwa gatatu Taliki ya 12 Gashyantare 2020.

Mu bandi bari bahageze kandi harimo Benjamin Mkapa na Jakaya Kikwete bahoze bategeka Tanzania.

Abaturage babarirwa mu bihumbi mirongo bari muri iyi stade muri uyu muhango wo guha icyubahiro Daniel arap Moi wayoboye Kenya igihe cy’imyaka 24.



Ibitekerezo

  • Niyigendere natwe tuzamukurikira.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa