skol
fortebet

Perezida Kenyatta uwamurindiraga umutekano wamushinze indi mirimo

Yanditswe: Friday 05, Jan 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta kuri uyu wa Gatanu 5, Mutarama 2018, yagize uwari bodyguard we Edward Njoroge Mbugua Umuyobozi mukuru wa polisi wungirije w’ agateganyo .
Bwana Mbugua wigeze kuba umuyobozi mukuru wa polisi ya Kenya mu mugi wa Mbombasa.
Kuri uyu wa 5 Mutarama kandi nibwo Perezida Kenyatta yashyizeho abagize guverinoma nshya. Ni mu gihe hashize ukwezi kurenga Perezida Kenyatta arahiriye kuyobora Kenya muri manda ya kabiri.
Ikinyamakuru Pulse.live.co.ke dukesha iyi nkuru (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta kuri uyu wa Gatanu 5, Mutarama 2018, yagize uwari bodyguard we Edward Njoroge Mbugua Umuyobozi mukuru wa polisi wungirije w’ agateganyo .

Bwana Mbugua wigeze kuba umuyobozi mukuru wa polisi ya Kenya mu mugi wa Mbombasa.

Kuri uyu wa 5 Mutarama kandi nibwo Perezida Kenyatta yashyizeho abagize guverinoma nshya. Ni mu gihe hashize ukwezi kurenga Perezida Kenyatta arahiriye kuyobora Kenya muri manda ya kabiri.

Ikinyamakuru Pulse.live.co.ke dukesha iyi nkuru cyatangaje ko bivugwa ko Perezida Kenyatta agira abantu bagera kuri 200 bashinzwe umutekano we. Bivuze ko iyo Kenyatta azasura abaturage ahantu runaka haba hari abantu 200 bashinzwe kwita ku mutekano we. Aba ngo batoranywa mu basirikare ba Kenya bafite amapete akomeye mu gihugu.

Abagize guverinoma nshya ya Kenyatta

• Imari – Henry Rotich
• Uburezi- Fred Matiang’i
• Ubuhuzabikorwa bw’ imbere mu gihugu – Fred Matiangi
• Ingabo – Raychelle Omamo
• Ubukerarugendo - Najib Balala
• ICT Joe Mucheru
• Ubwikorezi n’ ibikorwaremezo James Macharia
• Ingufu- Charles Keter

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa