skol
fortebet

Perezida Magufuli yasabye itangazamakuru kwitonda no kwigenzura cyane

Yanditswe: Saturday 25, Mar 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli yakiriye indahiro z’ abaminisitiri bashya barimo Dr Harrison Mwakyembe wasimbuye uwari Minisitiri w’ itangazamakuru Nape Nnauye, asaba itangazamakuru kwitonda no kwigenzura cyane.
Perezida Magufuli yasabye Dr Mwakyembe gukora akazi neza ariko amusaba kumenya uburyo itangazamakuru ryafashe ikibazo cya Minisitiri Nape Nnauye wanengeye mu ruhame Guverineri wa Dar es Salam, Paul Makonda, agasaba ko akorwaho iperereza ku bibazo byo kuvogera radio (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli yakiriye indahiro z’ abaminisitiri bashya barimo Dr Harrison Mwakyembe wasimbuye uwari Minisitiri w’ itangazamakuru Nape Nnauye, asaba itangazamakuru kwitonda no kwigenzura cyane.

Perezida Magufuli yasabye Dr Mwakyembe gukora akazi neza ariko amusaba kumenya uburyo itangazamakuru ryafashe ikibazo cya Minisitiri Nape Nnauye wanengeye mu ruhame Guverineri wa Dar es Salam, Paul Makonda, agasaba ko akorwaho iperereza ku bibazo byo kuvogera radio yigenga ya Clouds aherekejwe n’abapolisi bafite intwaro.

Yagize ati “ Ntabwo dushobora gutuma umutekano w’igihugu uhungabanywa n’abantu bake gusa, ntibizashoboka. Nimurebe mu binyamakuru byose murabona ifoto iza ku rupapuro rw’imbere ni iy’umuntu umwe wakoze ikosa rimwe ariko yakoreshejwe nk’aho ari leta yabikoze cyangwa ikabitera inkunga."

Yakomeje abwira ba nyir’ibinyamakuru ati “Niba mutekereza ko mufite ubwisanzure, ntabwo mufite uburenganzira bungana gutyo, mwitonde kandi mwigenzure cyane.”

Ni inkuru ishobora kutumvikana neza mu matwi ya benshi dore ko mu minsi ishize uyu Mukuru w’Igihugu aheruka gufata icyemezo cyo kwirukana Minisitiri wari Ushinzwe Itangazamakuru, Nape Nnauye.

Ibi kandi bishobora gutuma abatavuga rumwe na Leta babona aho bahera banenga ko iki gihugu kidaha umwanya abavuga ibitagenda neza mu butegetsi nk’uko Ibtimes yabitangaje.

Mu Ukuboza umwaka ushize, Maxence Melo, umwe mu batangije ikinyamakuru JamiiForums yatawe muri yombi nyuma yo kwanga kugaragaza uwamuhaye amakuru ku nkuru yari yatangaje inenga uburyo bwo kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga muri iki gihugu.

Perezida Magufuli yasabye abayobozi b’ibitangazamakuru kugira umuco wo kwandika inkuru zitabiba urwango hagati y’abenegihugu ahubwo bagaharanira kugaragaza izijyanye n’iterambere rusange ry’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa