skol
fortebet

Perezida Magufuli yirukanye abayobozi bibagiwe ingengo y’ imari izakoreshwa imihanda

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yirukanye abayobozi babiri nyuma y’ uko ababajije amafaranga guverinoma izakoresha mu kubaka imihanda mu turere bayoboye bakamubwira ko batayibuka.
Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Perezida ntabwo ryasobanuye impamvu abo bayobozi birukanywe, gusa byabaye nyuma y’amasaha make bahamagajwe mu ruhame na Perezida Magufuli, ngo bavuge ingano y’amafaranga Leta yatanze yo kubaka imihanda mu turere bayoboye.
Magufuli yabibabarije mu kiganiro cyatambukaga kuri (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yirukanye abayobozi babiri nyuma y’ uko ababajije amafaranga guverinoma izakoresha mu kubaka imihanda mu turere bayoboye bakamubwira ko batayibuka.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Perezida ntabwo ryasobanuye impamvu abo bayobozi birukanywe, gusa byabaye nyuma y’amasaha make bahamagajwe mu ruhame na Perezida Magufuli, ngo bavuge ingano y’amafaranga Leta yatanze yo kubaka imihanda mu turere bayoboye.

Magufuli yabibabarije mu kiganiro cyatambukaga kuri Televiziyo, ubwo yatahaga ikibuga cy’indege mu Mujyi wa Bukoba.

Byabaye ku wa Mbere tariki 6 Ugushyingo 2017. Magufuli yabwiye Kitwana Dau ati “Ntabwo wambwira utyo!”, Dau yari abwiye Perezida Magufuli ko afite amashami menshi agenzura bityo bigoye kuba yakwibuga ayo mafaranga guverinoma izakoresha mu bikorwa byo kubaka umuhanda mu karere ayoboye.

Abirukanywe ni Umuyobozi w’Umujyi wa Bukoba, Erasto Aron Mfugale n’uw’Akarere k’icyaro ka Bukoba, Mwantum Kitwana Dau.

Muri 2015, ubwo Perezida Magufuli yatorwaga yijeje abanyatanzaniya ko azateza imbere ubukungu akarwanya ruswa ndetse akanubaka inyubako zigezweho muri iki gihugu.

Perezida Magufuli wahoze ari Minisitiri w’ umurimo aherutse kwirukana abakozi 10 000 nyuma yo kuvumbura ko bari mu kazi badafite ibyangombwa.

Ikinyamakuru Africanews dukesha iyi nkuru kivuga ko nubwo Perezida Magufuli amaze guhabwa ibihembo bitandukanye nk’ umuntu urwanya ruswa, ngo abaharanira uburenganzira bwa muntu bamushinja gutegekesha igitugu no kubangamira uburenganzira bw’ itangazamakuru.

Perezida Magufuli arabihakana akavuga ko igihugu cye cyubahiriza amahame ya demukarasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa