skol
fortebet

Perezida Magufuli yirukanye Minisitiri w’ ingufu n’ amabuye y’ agaciro kubera ruswa

Yanditswe: Wednesday 24, May 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yirukanye Minisitiri w’ingufu n’amabuye y’agaciro, amuziza ruswa ivugwa mu icuruzwa ry’amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga.
Perezida Magufuli avuga ko minisitiri Prof. Sospeter Muhongo wari usanzwe ari inshuti ye ikomeye, agomba kuva kuri uyu mwanya nyuma y’iperereza ryagaragaje ko minisiteri y’iby’ingufu n’amabuye y’agaciro ngo irimo ruswa ikabije.
Iperereza ryatangijwe na Perezida Magufuli muri Werurwe uyu mwaka, ngo ryagaragaje ko hari amakontineri (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yirukanye Minisitiri w’ingufu n’amabuye y’agaciro, amuziza ruswa ivugwa mu icuruzwa ry’amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga.

Perezida Magufuli avuga ko minisitiri Prof. Sospeter Muhongo wari usanzwe ari inshuti ye ikomeye, agomba kuva kuri uyu mwanya nyuma y’iperereza ryagaragaje ko minisiteri y’iby’ingufu n’amabuye y’agaciro ngo irimo ruswa ikabije.

Iperereza ryatangijwe na Perezida Magufuli muri Werurwe uyu mwaka, ngo ryagaragaje ko hari amakontineri 277 yafashwe harimo toni 15.5 z’amabuye y’agaciro, mu gihe ngo mbere byari byatangajwe ko byagombaga kuba toni 1.1 gusa.

Kuva aya manyanga yagaragara, Perezida Magufuli yahise ahagarika icuruzwa ry’amabuye y’agaciro mu mahanga, anategeka minisitiri guhita ahagarikwa mu kazi.

Yagize ati “Mu by’ukuri nkunda Prof. Muhongo kandi ni inshuti yanjye cyane, n’ubwo bimeze gutyo ariko na we ubwe agomba kwitekerezaho bidatinze.”

Magufuli kandi yategetse ko hagomba kugenzurwa uko amabuye y’agaciro yacurujwe mu myaka 19 ishize, iyi raporo nayo ikaba igomba kujya hanze mu minsi mike iri imbere.

Uyu Mukuru w’Igihugu cya Tanzaniya avuga ko hagiye kugenzurwa ngo harebwe niba koko ibigo bicukura amabuye y‘agaciro muri Tanzania, byishyura imisoro nk’uko byakagombye.

Yanategetse kandi ko amakontineri yose ajyanwamo amabuye y’agaciro mu mahanga acishijwe ku cyambu cya Dar es salaam agomba kujya agenzurwa.

The citizen ivuga ko iki gihugu kandi kiri ku mwanya wa kane mu bihugu bya Afurika bicuruza hanze amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Zahabu.

Kuva Perezida Magufuli yajya ku butegetsi mu mwaka wa 2015, yashyize imbere ingamba zo guhangana n’abarya ruswa, agamije kongera umusaruro n’imibereho myiza y’abaturage be.

Mu minsi ishize kandi Magufuli yirukanye abakozi ba Leta ibihumbi 10 kuko bari abakozi b’Abalinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa