skol
fortebet

Perezida Mugabe yirukanye Visi Perezida we wabajije igihe azapfira

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2017

Sponsored Ad

Mu gihe hakomeje kwibazwa uzasimbura ku butegetsi Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, Emmerson Mnangagwa wari Visi Perezida w’ iki gihugu yirukanywe kuri uyu mwanya azira kubaza igihe Mugabe azapfira.
Mnangagwa aherutse gutangaza ko yahunze igihugu nyuma y’ itotezwa ridashira no kugerageza kurogwa.
Uyu musaza w’ imyaka 75 uhabwa amahirwe yo gusimbura ku butegetsi Robert Mugabe yakunze kumvikana anenga Perezida Mugabe n’ umugore we Grace Mugabe.
Nk’ uko France 24 yabitangaje, Mnangagwa bahimba (...)

Sponsored Ad

Mu gihe hakomeje kwibazwa uzasimbura ku butegetsi Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, Emmerson Mnangagwa wari Visi Perezida w’ iki gihugu yirukanywe kuri uyu mwanya azira kubaza igihe Mugabe azapfira.

Mnangagwa aherutse gutangaza ko yahunze igihugu nyuma y’ itotezwa ridashira no kugerageza kurogwa.

Uyu musaza w’ imyaka 75 uhabwa amahirwe yo gusimbura ku butegetsi Robert Mugabe yakunze kumvikana anenga Perezida Mugabe n’ umugore we Grace Mugabe.

Nk’ uko France 24 yabitangaje, Mnangagwa bahimba ‘Ngona’ biturutse ku kuba afite imiterere itarangwamo impuhwe muri Kanama 2017 yari agiye kurogwa, Imana ikinga ukuboko. Amakuru avuga ko uwari wateguye umugambi wo kuroga Mnangagwa ari Grace Mugabe. Uyu mugore yabyamaganiye kure.

Nk’ uko UMURYANGO ubikesha BBC, Perezida Mugabe yatangaje ko yirukanye Mnangagwa ku mwanya wa visi Perezida avuga ko yamujijije kuba yaragiye mu bahanuzi kubaza igihe Mugabe azapfira.

Mugabe ati “Nta nzira za hafi zibaho zageza umuntu ku butegetsi. Kuva kera twari tuzi icyo [Mnangagwa] aricyo. Ariko twagerageje guhitamo kubarinda”.

Yunzemo ati "Yagiye mu rusengero rw’ abahanuzi kubaza igihe Mugabe azapfira. Ariko abwirwa ko ariwe uzapfa mbere.

Perezida Mugabe akomeza avuga ko Mnangagwa yari yarishyizemo ko Mugabe azamuhaka akamuha ubutegetsi bw’ igihugu ati Sinapfuye, nta n’ ubwo neguye”

Perezida Mugabe yakomeje avuga ko agiye gushaka abari mu mugambi umwe na Mnangagwa.

Ati “Ntabwo yari mushya mu ishyaka ryacu(ZANU PF). Twizeye ko tugiye gushakisha abo bari kumwe muri uwo mugambi."

Ishyaka Zanu PF riri ku butegetsi kuva Zimbabwe yabona ubutegetsi mu 1980. Perezida Mugabe uyoboye Zimbabwe iyi myaka yose 37 ishize, yamaze gutangaza azava ku butegetsi apfuye, gusa muri iki gihugu hateganyijwe amatora y’ umukuru w’ igihugu mu mwaka utaha wa 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa