skol
fortebet

Perezida Museveni ati ‘Nkunda Trump’

Yanditswe: Tuesday 23, Jan 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yavuze ko akunda mugenzi we wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika uherutse gutuka Afurika ngo ni umusarane kuko ari umunyakuri.
Yagize ati “Nkunda Trump kuko abwiza Afurika ukuri. Ntabwo nzi niba baramuvugiye ibyo atavuze, gusa uko byasa kose ibyo avuga kuri Afurika ni ukuri. Mu Isi ntacyo wageraho uri umunenganenzi.”
Perezida Museveni yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2018 ubwo yatangirazaga kumugaragaro inteko rusange y’ Abadepite bahagarariye (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yavuze ko akunda mugenzi we wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika uherutse gutuka Afurika ngo ni umusarane kuko ari umunyakuri.

Yagize ati “Nkunda Trump kuko abwiza Afurika ukuri. Ntabwo nzi niba baramuvugiye ibyo atavuze, gusa uko byasa kose ibyo avuga kuri Afurika ni ukuri. Mu Isi ntacyo wageraho uri umunenganenzi.”

Perezida Museveni yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2018 ubwo yatangirazaga kumugaragaro inteko rusange y’ Abadepite bahagarariye ibihugu byabo mu muryango w’ Afurika y’ iburasirazuba EAC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika muri Uganda Deborah Malac yabwiye abadepite ko ibyo Trump aherutse kuvuga kuri Afurika bidakwiye.

Yagize ati “Mu by’ ukuri njye na bagenzi banjye tumaze imyaka myinshi muri Afurika dufite inshuti nyinshi dufitanye umubano mwiza. Nta gushidikanya ariya magambo ya Trump arababaje kandi arakoma munkokora.

Yangyeho ati “Ndabizeza ko dushishikajwe no gukorera muri Uganda n’ ahandi hose muri Afurika gahunda zirakomeza”

Nubwo abenshi mu banyafurika bamaganye imvugo ya Trump aho yavuze ko Afurika ari nk’ umusarane hari bamwe mu banyafurika bavuze ko ibyo yavuze ari ukuri barimo na Perezida Museveni.

Icyo abantu benshi bashobora kuba bataramenye ku byo Trump yavuze ubwo yitaga Afurika umusarane harimo kuba icyo gihe yaravuze ko Abazungu baruta abirabura muri byose aho yavuze ngo ’iyo abirabura baba bangana n’ abazungu Imana iba yarabahaye ibara ry’ uruhu risa’. Icyo gihe yananenze Abirabura cyane avuga ko batagira ubwenge kuko bijujutira ko Perezida runaka abayoboye nabi nyamara bakaba badashobora gufata iya mbere ngo bamukure ku butetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa