skol
fortebet

Perezida Museveni na Nkurunziza ntibumvikanye ku nama y’ abakuru b’ ibihugu bya EAC

Yanditswe: Wednesday 28, Nov 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Museveni yashyimangiye ko inama y’ abakuru b’ ibihugu by’ Umuryango wa Afurika y’ Iburasirazuba igomba kuba tariki 30 Ugushyingo 2018 nubwo Perezida Nkurunziza Pierre w’ u Burundi atari ko abishaka.

Sponsored Ad

Perezida Nkurunziza yavuze ko u Burundi bwabonye amakuru y’ iyi nama butinze bityo ko igomba kwigizwa inyuma.

Perezida Nkurunziza tariki 22 Ugushyingo yandikiye Museveni uyoboye EAC muri iki gihe amumenyesha ko ibaruwa imenyesha u Burundi inama y’ abakuru b’ ibihugu bya EAC yamugezeho tariki 21 Ugushyingo. Iyi baruwa yanditswe tariki 30 Ukwakira ngo tariki 19 Ugushyingo nibwo yageze kuri ambasade y’ u Burundi muri Uganda.

Nk’ uko byatangajwe na Chimpreports Nkurunziza uheruka gusohoka mu gihugu cye muri 2015 yabwiye Museveni ko atabonye igihe gihagije cyo kwitegura iyi nama y’ abakuru b’ ibihugu iteganyijwe ku wa Gatanu w’ iki cyumweru asaba ko yakwigizwa inyuma ho ibyumweru bine.

Iki kibazo cyanatumye Nkurunziza yohereza Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga Ezekiel Nibigira guhura na Museveni ngo bakiganireho. Nibigira yari aherekejwe na Ambasaderi w’ u Burundi muri Uganda Jean Bosco Barege n’ umunyamabanga w’ ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi Ndayimiye Evariste.

Perezida Museveni nk’ umuyobozi wa EAC, yagize “Ibyo umuyobozi w’ u Burundi avuga birumvikana ariko ntabwo nigiza inyuma inama ya EAC”

Mu ibaruwa Museveni yandikiye Nkurunziza tariki 25 Ugushyingo yavuze ko ‘u Burundi busanzwe gahunda y’ iyi nama y’ abakuru b’ ibihugu kuko yavuzweho na mbere mu zindi nama.

Museveni yibukije Nkurunziza ko inama y’ abaminisitiri b’ ibihugu bigize EAC yo muri Kamena uyu mwaka wa 2018 yemeje ko inama y’ abakuru b’ ibihugu bya EAC izaba tariki 30 Ugushyingo kandi ibi byamenyejwe abaperezida b’ ibihugu byose bigize EAC.

Perezida Museveni kandi mu ibaruwa ye ndende yandikiye Nkurunziza yamubwiye ko umunyamabanga mukuru wa EAC Liberat Mfumukeko yahaye kopi za gahunda y’ iyi nama abakuru ibihugu imaze kwemezwa n’ abantu batandukanye barimo n’ itsinda ryari rihagarariye u Burundi.

Ibi ni bimwe mu byo Museveni yandikiye Nkurunziza amumenyesha ko inama y’ abakuru b’ ibihugu izaba tariki 30 Ugushyingo u Burundi bwari busanzwe buyizi asaba ko kuba ibaruwa ya 30 Ukwakira yaratinze kugera kuri Nkurunziza bitaba urwitwazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa