skol
fortebet

Perezida Museveni ngo agiye kurekura abanyarwanda bose bafungiye muri Uganda

Yanditswe: Wednesday 18, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami rya Loni rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS), Winnie Byanyima, yatangaje ko Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yamwemereye ko agiye gufungura Abanyarwanda bose bafungiye muri Uganda.

Sponsored Ad

Winnie Byanyima, umugore wa Dr. Kiiza Besigye ngo yari aheritse guhura na Perezida Kagame i Kigali mu minsi ishize, aho ikinyamakuru The Independent cyo muri Uganda dukesha aya makuru kivuga ko uyu mugore yari ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, ubwo yakiraga telefone imubwira ko umukuru w’igihugu yifuza kubonana na we.

Ibi ngo bisa nk’ibyatunguranye kuko abayobozi b’u Rwanda bari baherutse kurakarira Byanyima bitewe n’amagambo yatangaje ku ifungwa ry’umupaka w’u Rwanda na Uganda. Icyo gihe abinyujije kuri twitter Byanyima yagize ati:“Ubu biriya bikwiye kudutera uburakari tugasaba ibisubizo abayobozi bacu.”

Icyo gihe yakomeje avuga ko gufunga imipaka no guhagarika urujya n’uruza bizagira ingaruka ku byinjiraga kandi bikazahagarika akazi k’abantu bamwe, yibaza niba ibisubizo bitashobora kuboneka byihuse.

Ibi ntabwo byashimishije abayobozi b’u Rwanda. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yasubije agira ati:“Igikwiye kudutera umujinya madamu, kandi sinibuka ko nakubonye kuri urwo ruhande, ni ifatwa, ifungwa n’ifungwa ry’inzirakarengane z’abenegihugu b’u Rwanda muri Uganda. Uku kuringaniza imico impande zombi ziregwa kimwe bishobora kugaragara neza ariko mu by’ukuri ntabwo ari umuco.”

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko akimara kumva ko umukuru w’igihugu amushaka, Byanyima yasubitse urugendo akajya kumva icyo amushakira, aho ngo nyuma yo gusuhuzanya yifuzaga kumwiseguraho ku kuntu yafashwe na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda.

Ibi ngo byahumurije Byanyima ubundi baricara baganira ku bibazo bitandukanye birimo iby’Isi muri rusange, akarere no ku mibanire ya Uganda n’u Rwanda.

Amakuru agera kuri iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru avuga ko Byanyima yabwiye Perezida Kagame ko amakimbirane hagati ya Uganda n’u Rwanda ari ikintu giteye isoni muri Afurika, abaza mu by’ukuri impamvu yayo.

Perezida Kagame ngo yamubwije ukuri nk’uko bamwe mu bari bahari bavuganye na The Independent babyemeza. Yamusobanuriye ko hari ibibazo byinshi biri hagati y’ibi bihugu harimo icyo kuba Museveni afunga Abanyarwanda uko yishakiye, akabafungira ahantu batagerwaho binyuranyije n’amategeko.

Umukuru w’igihugu yamubwiye ko ibi bituma yumva ntacyo amaze imbere y’abaturage be.

Ati: “Imiryango yabo iza kundeba ishaka ubufasha kandi ntacyo nshobora kubakorera. Kandi iki si ikintu nasangiza perezida wa Angola n’uwa Congo, kubera ko badashobora kubyumva. Ariko Museveni arabyumva neza.”

Nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, ngo Byanyima yabajije Perezida Kagame impamvu atamenyesheje Museveni ibi bintu, amusubiza ko uburyo bwose yagerageje ntacyo bwatanze, haba mu kohereza intumwa cyangwa kuri telefone, amubajije niba yashyiraho ake akazaganira na Museveni kuri iki kibazo, amusubiza ko ntacyo bimutwaye.

Byanyima yahuye na Perezida Museveni

Byanyima rero ngo avuye i Kigali yahise ahura na Perezida Museveni, nyuma yo kumugezaho ibyo yaganiriye na Perezida w’u Rwanda, Museveni amubwira ko agiye kurekura Abanyarwanda bose bafungiye muri Uganda.

Yakomeje amubwira ko agiye no gushaka intumwa azohereza kuri Perezida Kagame igomba kuzita kuri iki kibazo.

Ibi rero bikaba bivugwa mu gihe iminsi 45 ibihugu byombi byihaye mbere y’uko bisubira mu biganiro igenda isatirwa n’ubwo hashobora kubaho imbogamizi ya Coronavirus ikomeje guhagarika ibikorwa byose bihuriramo abantu benshi ndetse inama zose EAC yateganyaga muri iki gihe na zo zikaba zarasubitswe.

Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukaba wararushijeho gufata intera mu mpera za 2017 nyuma y’aho Uganda yari itangiye kujya ita muri yombi bya hato na hato Abanyarwanda baba muri iki gihugu, ibashinja ibyaha by’ubutasi no gukora ibyaha by’ubugizi bwa nabi, ariko ntibagezwe mu rukiko ngo baburanishwe.

U Rwanda narwo rukaba rwarakunze gushinja Uganda ibintu bitandukanye birimo gufasha no gucumbikira abashaka kuruhungabanya no kubangamira ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Mu gihe nta ruhande rw’u Rwanda rwari rwemeza aya makuru, umuntu yakwibaza, niba koko byarabaye, Museveni avugisha ukuri ateganya gufungura Abanyarwanda bose bafungiye muri Uganda mu gihe ubwo baheruka mu nama yabereye i Gatuna ku itariki 21 Gashyantare, yararangiye avuga ko nta Munyarwanda ushinjwa ibyaha bikomeye Uganda izarekura.

Ibitekerezo

  • He is perfectly multilingual (avuga indimi nyinshi). Humm.
    Ntibaytangaza ejo avuze ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa