skol
fortebet

Perezida Museveni ntiyumva ukuntu abishe Kaweesi bataricwa

Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yavuze ko abishe umuvugizi wa polisi AIGP Andrew Kaweesi bakoze icyaha gihanishwa igihano cy’ urupfu yibaza impamvu bakindegembya kandi baratawe muri yombi.
Ubwo yagezaga ijambo ku gihugu ku nshuro ya 31, Perezida Museveni yakomoje ku bwicanyi, n’ ubujura, bimaze gufata indi ntera muri icyo gihugu avuga ko polisi itarimo gukora akazi kayo neza.
Perezida Museveni yavuze ko igirikare cya Uganda UPDF, cyakoze akazi gakomeye ko kwirukana inyeshyamba za (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yavuze ko abishe umuvugizi wa polisi AIGP Andrew Kaweesi bakoze icyaha gihanishwa igihano cy’ urupfu yibaza impamvu bakindegembya kandi baratawe muri yombi.

Ubwo yagezaga ijambo ku gihugu ku nshuro ya 31, Perezida Museveni yakomoje ku bwicanyi, n’ ubujura, bimaze gufata indi ntera muri icyo gihugu avuga ko polisi itarimo gukora akazi kayo neza.

Perezida Museveni yavuze ko igirikare cya Uganda UPDF, cyakoze akazi gakomeye ko kwirukana inyeshyamba za Lord’s Resistance Army (LRA), Allied Democratic Forces (ADF), no kwambura intwaro barushimusi b’ abatungo ahitwa Karamojong, yibaza impamvu polisi yananiwe guhangana n’ abica amategeko.

Yagize ati “Bigaragara ko UPDF yerekanye ko ifite ubushobozi bwo gukumira uwo ariwe wese wagerageza kubuza Uganda amahoro, ariko nk’ uko mwabibonye mu gihugu hakomeje kwiyongera ukutubahiriza amategeko”

Afatiye ku bwicanyi ndengakamere buherutse gukorerwa umuvugizi mukuru wa Polisi Andrew Kaweesi yagize “ Abakekwaho ubwicanyi ndenga kamere buhanishwa igihano cy’ urupfu barafashwe . Kuki bakindegembya?”

Museveni yakomeje avuga ko amahoro bivuze kuba nta ntambara zihari ariko yongeraho ko bivuze kuba amategeko arimo kubahirizwa uko bikwiye.

Yavuze ko polisi n’ inzego z’ ubutasi zinengwa n’ abaturage kutabyaza umusaruro amakuru baba bazihaye, agasanga biterwa na ruswa.

Yongeyeho ko ubuyobozi bwa polisi bukwiye kumvira abaturage bugakura ibibore muri polisi ya Uganda.

Uyu mukuru w’ igihugu yashimagije ingabo za Uganda avuga ko zigira uruhare mu kubungabunga amahoro mu bindi bihugu, nka Somalia, Centre Africa, na Sudani y’ Epfo, hejuru y’ ibyo zikagira ubushobozi bwo guhangana n’ uwagerageza kubuza Uganda umudendezo.

Perezida Museveni yijeje igihugu ko mu rwego rwo kurushaho gucunga umutekano, mu mihanda n’ ahantu hatuwe hazashyirwa ibyuma bifata amashusho(CSTV Cameras).

Perezida Museveni yasezeranyije abaturage ikorwaremezo bitandukanye birimo n’ umuhanda wagare ya moshi uzahuza Uganda n’ icyambu cya Mombasa ukoroshya ubwikorezi, ngo uwishyuraga ibihumbi 3500 by’ amadorali y’ ubwikorezi azajya yishyura amadorali 1500 gusa kandi ibicuruzwa bye (kontineri ze) bimugereho bitarenze amasaha 24.

Perezida Museveni kandi yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’ ikibazo cy’ ubushomeri mu rubyiruko hazashyirwaho ibigo by’ imyuga mu bice bitandukanye by’ umujyi wa Kampala no mu biturage.

Yavuze kandi ko hazashyirwa ingufu mu buhinzi, inganda,imitangire ya serivise no mu ikoranabuhanga. Ibi ngo bizafasha Uganda kongera umusaruro w’ ibyoherezwa mu mahanga igabanye ibyinjira mu gihugu.

Umukuru wa Uganda yavuze ko gahunda yo kurwanya ubukene yiswe OWC, izatuma 69% by’ abahinzi bakora ubuhinzi buciriritse bagerwaho n’ uburyo bwo kuhira ndetse bakanegerezwa inganda zitunganya umusaruro w’ ubuhinzi bwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa