skol
fortebet

Perezida Museveni yagaragaje ko D R Congo atariyo yihitiramo Umuperezida

Yanditswe: Saturday 05, May 2018

Sponsored Ad

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Patrice Lumumba, ibiguhu byo mu Burengerazuba bw’Isi (Abanyaburayi n’Abanyamerika) ni bo bagena uko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iyoborwa.
Ibi yabitangaje ku wa Kane w’iki Cyumweru ubwo yari muri Soudani y’Epfo, aho yitabiriye inama y’ishyaka ’SPLM’ rya mugenzi we, Salva Kiir.
Museveni usanzwe ari umuhuza mu makimbirane ari muri Soudani y’Epfo, mu ijambo rye yakomoje kuri RDC ituranye n’iki gihugu, anenga uburyo ibihugu (...)

Sponsored Ad

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Patrice Lumumba, ibiguhu byo mu Burengerazuba bw’Isi (Abanyaburayi n’Abanyamerika) ni bo bagena uko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iyoborwa.

Ibi yabitangaje ku wa Kane w’iki Cyumweru ubwo yari muri Soudani y’Epfo, aho yitabiriye inama y’ishyaka ’SPLM’ rya mugenzi we, Salva Kiir.

Museveni usanzwe ari umuhuza mu makimbirane ari muri Soudani y’Epfo, mu ijambo rye yakomoje kuri RDC ituranye n’iki gihugu, anenga uburyo ibihugu bitahwemye gushyiraho ubuyobozi byishakiye burengera inyungu zabo n’umusanzu w’ingabo za Loni zihakorera.

Yagize ati “Mu 1960 muri RDC twari dufite Patrice Lumumba wari ufite ishyaka ryarebaga ahazaza. Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byaraje biramwica bamushinja kugira ibitekerezo byo gushyira hamwe (Communist). Baramwanze kuko atari igikoresho, hanyuma bashyiraho umuyobozi bakoresha ibyo bashatse. Kuva ubwo Loni iri muri iki gihugu.”

Museveni yananenze ingabo za Loni zibungabunga amahoro muri RDC (Monusco), aho azishinja gushyigikira umutwe w’abarwanyi ba ADF, barwanya ubutegetsi bwe.

Ingabo za Monusco ziherutse kongererwa manda kugeza ku wa 29 Werurwe 2019. Ni icyemezo cyanenzwe na RDC kuko mu myaka 20 zihamaze ntacyo zagejeje ku baturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa