skol
fortebet

Perezida Museveni yakinishije ruhago sandali avuga ko ’Afurika ifite icyatuma iyobora siporo mu Isi’ [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 20, Nov 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ugushyingo 2018 yafotowe arimo gukina umupira w’ amaguru yambaye inkweto zifunguye n’ impantalo y’ itisi.

Sponsored Ad

Museveni kuri ubu ufite imyaka 74 y’ amavuko wakanyujijeho muri ruhago mu myaka yatambutse yabwiye abakinnyi b’ ikipe y’ umupira w’ amaguru ya Uganda ko Abanyafurika bakomeye ku buryo bakoze imyitozo nta gihugu cyabahiga muri siporo mu Isi.

Uyu mukuru w’ igihugu yaraye yakiriye ikipe y’ umupira w’ amaguru ya Uganda ‘Uganda Cranes’ iherutse gutsinda Cape Verde ayishimira ko yatsinze uyu mukino ariko ayibwira ko ifite akazi ko gutsinda Tanzania.

Uganda Cranes gutsinda Cape Verde biri mubyayihesheje itike yo kuzitabira irushanwa ry’ imikino y’ igikombe nyafurika cy’ ibihugu AFCON2019.

Perezida Museveni mu bunararibonye afite muri ruhago yeretse abakinnyi ba Uganda Cranes ibanga ryabafasha kugira imbaraga mu kibuga.

Yagize ati “Mu bunararibonye bwanjye mu mupira w’ amaguru, nziko ibi bikurira byabafasha kugira stamina(imbaraga), ubwenge no gukorera hamwe. Stamina ni ingenzi mu kibuga mu kwiruka. Mugomba kurya neza, mugakora imyitozo, mukirinda inzoga n’ itabi n’ ubushurashuzi”.

Perezida Museveni yavuze ko abanyafurika muri kamere yabo harimo ibyabafasha kuba aba mbere ku isi muri siporo.

Ati “Imyitozo ni ingenzi cyane, Abanyafurika muri kamere yabo barakomeye bakoze imyitozo bahiga abandi muri siporo ku Isi. Ubushobozi burahari ikibura ni ukubukarishya binyuze mu myitozo”

Museveni yakomeje avuga ko Uganda yateje imbere ibikorwaremezo birimo imihanda, ibidamu, n’ ibindi yongeraho ko ubu noneho ngo igiye kuvugurura amasitade. Yavuze kandi ko muri siporo yumvisemo ruswa ariko yasabye Minisitiri ubishinzwe kubikurikirana ariko abakora siporo bakamufasha.

Perezida Museveni yanabwiye Uganda Cranes ati “Ndabizi ko mwamaze kubona itike, ariko mufite umukino na Tanzania nawo ni ukuwutegura mukawutsinda”

Umukino wa Uganda na Tanzania uteganyijwe tariki 22 Werurwe 2019. Uganda tariki 17 Ugushyingo nibwo yatsinze Cape Verde igitego kimwe ku busa.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa