skol
fortebet

Perezida Museveni yakuriye inzira ku murima abamusaba kurekura umwami Mumbere

Yanditswe: Friday 30, Dec 2016

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yateye utwatsi abatavuga rumwe n’ Ubutegetsi bwe barimo kumusaba kurekura umwami Mumbere Wesley Charles abasaba gutegereza ubutabera bugakora akazi kabwo.
Abakomoka i Kasese, ahaheruka kubera intambara yahuje ingabo za leta n’iz’umwami Mumbere ikagwamo abarenga 100, bahagarariwe na Depite Winnie Kiiza, nawe utavuga rumwe na keta ya museveni bari bagiranye ibiganiro na perezida Museveni mu buryo bw’umwihariko hagamijwe kuganira ku kibazo cy’urubanza (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yateye utwatsi abatavuga rumwe n’ Ubutegetsi bwe barimo kumusaba kurekura umwami Mumbere Wesley Charles abasaba gutegereza ubutabera bugakora akazi kabwo.

Abakomoka i Kasese, ahaheruka kubera intambara yahuje ingabo za leta n’iz’umwami Mumbere ikagwamo abarenga 100, bahagarariwe na Depite Winnie Kiiza, nawe utavuga rumwe na keta ya museveni bari bagiranye ibiganiro na perezida Museveni mu buryo bw’umwihariko hagamijwe kuganira ku kibazo cy’urubanza rw’umwami Mumbere.

Amakuru y’ibyavuye muri ibi biganiro yatangarijwe Daily Monitor avuga ko perezida Museveni yahakaniye izi ntumwa z’ubwami bwa Kasese azibwira ko ntacyo yazifasha cyane ko urubanza zasabaga ko rwahagarara rwamaze kugezwa mu nkiko.

Depite Mr Robert Centenary uhagarariye Kasese mu nteko ishinga amategeko ya Uganda nawe yemereye itangazamakuru ko perezida yabateye utwatsi akabasaba gutegereza ibizava mu nkiko.

Yagize ati “Perezida yadusabye gutegereza ibizava mu rubanza ariko twasabye ko urubanza rwahabwa igihe gihagije kandi rukayoborwa n’umucamanza wizewe kugirango hazabeho ubutabera bunoze”

Akomeza agira ati “Inama yari yateguwe na perezida ubwe, niyo mpamvu twemeye kujyayo kugirango tumwumve kuko twari tumaze igihe tumushinja kudashaka kumva uruhande rw’ubutegetsi bwa Kasese.”

Uyu mudepite yanasobanuye ko badashobora kuzumvikana na leta mu gihe cyose Abasinga bagisfunzwe, ati “Twamusobanuriye neza ko ntakintu na kimwe tuzumva m8u gihe cyose Umusisinga (Omusinga) akiri muri gereza, twamusabye kurekura Umwami Mumbere n’abantu be bose bafungiwe icyaha kimwe. Niba ashaka kuganira n’Abasinga bo muri Rwenzururu (Obusinga bwa Rwenzururu) agomba kumenya ko ibyo biganiro ubundi biyoborwa n’umwami, ubwo rero ibiganiro bizaba ari uko umwami afunguwe”

Umwami w’abo mu bwoko bw’abasinga, Wesley Mumbere yatawe muri yombi ku wa 27 Ugushyingo 2016 ashinjwa ubwicanyi, iterabwoba, ubujura no gusuzugura amategeko ya Uganda, kuri ubu afungiye muri gereza nkuru ya Luzira. Ubwicanyi uyu mwami ashinjwa bwaguyemo abantu bagera ku 116 biganjemo abasirikare bal eta ya Uganda.

Biteganyijwe ko urubanza ruzatangizwa ku wa 09 Mutarama 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa