skol
fortebet

Perezida Museveni yamennye rimwe mu mabanga y’ iwe mu rugo, rishobora gusenya ubwuzuzanye mu ngo

Yanditswe: Monday 05, Nov 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda yavuze ko amaze imyaka 45 atarajya mu gikoni guteka avuga ko yishimiye uyu muco. Ngo kuva yarongora Janet Museveni ntabwo arategura isahane y’ ibiryo.

Sponsored Ad

Chimpreports yatangaje ko Museveni ari umugabo warahaniye impinduramatwara, mu buyobozi bwe akarangwa no gushyigikira iterambere ry’ umugore akabashyigikira muri gahunda zo kurwanya ubukene, n’ ibyorezo ngo byashoboka ko aya magambo yatangaje yaba yatengushye abagore.

Mu butumwa Museveni yagejeje ku bashoramari b’ urubyiruko I Kampala yagize “Mu myaka 45 maranye na Mama Janet sindakandagira mu gikoni. Abatware b’ ingo ntibajya mu gikoni kandi niko bikwiye kugenda”.

Ibi yabivuze abihuza no kuba abakozi ba Leta badakwiye kubifatanya na gahunda zo gushaka amafaranga (ubushabitsi).

Perezida Museveni yavuze ko muri iki gihugu hari gahunda yitwa UWEP yo gufasha abagore kwiteza imbere mu by’ ubukungu bakareka gukomeza gutegera abagabo amaboko.

Impuguke zigaragaza ko muri Uganda hari abagore bagihezwa haba mu ngo n’ ahateraniye abantu benshi.

Kimwe n’ ibindi bihugu umuco wa Uganda wagaragazaga umugore nk’ umuntu ugomba guteka, akita ku bana, agasukura imyenda n’ inzu, ariko akanakora imirimo yo hanze y’ urugo y’ ubuhinzi n’ ubworozi.

Muri iki gihe abagabo bitezweho gufasha abagore imirimo irimo no kwita ku bana, gusa hari abagabo bacyumvwa ko inshingano yabo ari ugushaka ibitunga urugo gusa. Amategeko y’ u Rwanda ateganya ko inshingano zo gutunga urugo zireba ufite ubushobozi yaba umugore cyangwa umugabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa