skol
fortebet

Perezida Museveni yasabye abaturage b’igihugu cye kwirinda gukorera ingendo mu Rwanda

Yanditswe: Friday 07, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Uganda, yasabye abaturage b’igihugu cye kwirinda gukorera ingendo mu Rwanda, mu gihe umubano w’ibihugu byombi usanzwe utifashe neza.

Sponsored Ad

Perezida Museveni nk’uko Ikinyamakuru Chimp Reports cyabitangaje, yasabye abayobozi b’uturere duhana imbibi n’urwanda gushyira mu bikorwa ririya bwirizwa rye.

Ubutumwa bwa Museveni bukangurira abanya-Uganda kwirinda gukorera ingendo mu Rwanda, bukubiye mu ibaruwa Minisitiri muri Perezidansi ya Uganda, Hon. Esther Mbayo, yandikiye abayobozi b’uturere ku wa kabiri tariki ya 04 Kanama 2020.

Perezida Museveni yavuze ko umuturage wa Uganda wumva ko akwiye gukorera ingendo mu Rwanda ari ’ibimureba’. Iyo baruwa iragira iti:

Nyakubahwa Perezida yoherereje ibwirizwa mwebwe aba DRCs mwese (District Residence Commissioner), cyane cyane abo mu turere duhana imbibi n’u Rwanda, kugira ngo mumenyeshe abaturage bose Politiki y’ubunyabyaha ya Guverinoma y’u Rwanda yo kurasa abacuruza magendu badafite intwaro, n’ubwo ibyo baba bakora bitemewe n’amategeko. Abagande bagomba kwirinda gukorera ingendo mu Rwanda, abazabikora bakaba bagomba kubyirengera.

Uganda yagiriye inama abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu Rwanda, mu gihe mu mwaka ushize u Rwanda na rwo rwari rwasabye abaturage barwo kwirinda gukorera ingendo ku butaka bwa Uganda, ndetse imipaka ihuza ibihugu byombi irafungwa.

Ni ibyatumye ubucuruzi bwa magendu bwiyongera hagati y’ibihugu byombi, ibyatumye bamwe mu bakoraga bene ubwo bucuruzi baraswa n’inzego zishinzwe umutekano zabashinjaga kuzirwanya.

Ibaruwa y’ubutumwa bwa Museveni yanaciye amarenga y’uko hashobora kubaho ugukozanyaho hagati y’ingabo z’u Rwanda na Uganda, bijyanye n’uko Museveni yavuze ko hari igikwiye gukorwa mu gihe ingabo z’u Rwanda zaba zambutse umupaka zikajya gushimuta abaturage ba Uganda. Ibaruwa iragira iti:

Ku bijyanye n’abasirikare b’u Rwanda binjira muri Uganda bagashimuta abaturage, inzego bireba zahawe amabwiriza y’uko zigomba guhangana n’ubwo bushotoranyi.

Kuva muri 2017 umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo igitotsi, bijyanye n’uko Leta y’u Rwanda ishinja iya Uganda gutera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano warwo.

U Rwanda kandi rwakunze gushinja Uganda kenshi gushimuta abaturage barwo bakajya gufungirwa muri gereza z’urwego rwayo rushinzwe ubutasi bwa gisirikare, CMI, aho bagiye bakorerwa iyicarubozo mu buryo butandukanye.

Uganda ku rundi ruhande yagiye ishinja u Rwanda gukorera ubutasi ku butaka bwayo, gufunga imipaka bikabangamira ubucuruzi bwayo ndetse no gukora icengezamatwara rikorerwa mu itangazamakuru hagamijwe gusebya icyo gihugu n’abategetsi bacyo.

Ni ibibazo impande zombi zimaze igihe ziganiraho ngo bishakirwe umurongo, gusa ntacyo zirageraho n’ubwo byaninjiyemo abahuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa