skol
fortebet

Perezida Museveni yasobanuye iby’ uko yafashe Umwami akamugira Ambasaderi

Yanditswe: Sunday 12, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yasobanuye icyatumye afata Kyabazinga (William Nadiope Gabule IV) Umwami w’ umuco wa Busoga akamugira ambasaderi ufite inshingano zihariye mu biro bya Perezida.
Mu byumweru bibiri bishize nibwo Perezida Museveni yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’ igihugu, ninabwo uyu William Nadiope Gabule IV yahawe izi nshingano zitavuzweho rumwe aho hari abagiye bibaza ukuntu umuntu wari Umwami yongererwa izindi nshingano zo gukora muri Perezidansi.
Abo (...)

Abo twageraranya n’ abiru b’ uyu mwami bashyize ahagaragara itangazo risaba uyu mwami kwanga inshingano yahawe na Perezida Museveni bavuga ko Umwami atagomba gukora.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Kyabazinga (izina ry’ umwami w’ Ubwami bwa Busoga), Perezida Museveni yasobanuriye abanenze kuba yarahaye inshingano uyu mwami avuga ko abayobozi b’ umuco bagomba guhabwa imirimo bagakora kugira ngo ubwami bwabo butere imbere. Byumvihariko yavuze ko William Nadiope Gabule IV afite ubumenyi bityo ko akeneye kubukoreshereza igihugu cye.

Perezida Museveni kandi yateye utwatsi abavugaga ko Kyabazinga ariwe wagiye gusaba Perezida Museveni iyi imirimo.

Yagize ati “ Natanze inkunga kugira ngo Kyabazinga yige, ubu afite impambyabumenyi y’ icyiciro cya kabiri cya Kaminuza. Ubwo yazaga kunsura namusabye gukorera igihugu cye”

Perezida Museveni yananenze itangazamakuru ryafashe kuba Kyabazinga yahawe imirimo rikabiremereza avuga ko Umwami w’ Uburusiya Peter the Great yafashe abagaragu be ibihumbi bibiri Magana atanu akabohereza gukora mu ruganda rw’ ubwato mu gihugu cy’ Ubuholandi.

Yagize ati “Uburusiya bwari bufite ikibazo cyo kutagira ubwato bugezweho bw’ itambara. Uburayi bw’ uburengerazuba bwari bwarateye imbere, Peter the Great yohereza abagaragu be 2500 mu Buholandi gukora mu ruganda rukora ubwato”

Kyabazinga yizihizaga imyaka 78 imaze kuva mu 1939 ubwo abashefu 11 bishyirahaga hamwe hagakora Kyabazinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa