skol
fortebet

Perezida Museveni yatangiye inzira yo kwiyamamaza izamufasha gutegeka Uganda imyaka 40

Yanditswe: Tuesday 21, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ishyaka rya Perezida Yoweri Museveni wa Uganda uyu munsi ku wa kabiri ryemeje ko yamaze kwegeranya imikono isabwa ngo arihagararire mu matora y’umukuru w’igihugu.

Sponsored Ad

Niyongera gutorwa - indi manda y’imyaka itanu - azategeka iki gihugu imyaka hafi mirongo ine, ashobora no kurenza abyifuje.

Rogers Mulindwa, umuvugizi w’ishyaka NRM, yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko Perezida Museveni yamaze "gufata inyandiko zo guhagararira iri shyaka" mu matora.

Nubwo nta tariki iragenwa, biteganyijwe ko ayo matora azaba mu kwa kabiri 2021.

Bwana Mulindwa yavuze ko nta wundi muntu mu ishyaka NRM uragaragaza ubushake bwo guhatana na Museveni mu kubahagararira.

Ushobora kuzahangana bikomeye nawe ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi ni umudepite Robert Kyagulanyi, uzwi cyane nka Bobi Wine kubera muzika, ubu ufite imyaka 38.

Bwana Kyagulanyi anenga ubutegetsi bwa Museveni gukoresha amayeri yose mu kunaniza imyiteguro y’abatavuga rumwe nawe mu matora ari imbere - ibyo bwakomeje guhakana.

Perezida Museveni amaze imyaka 34 ku butegetsi, mu baburambyeho muri Afurika imbere ye hari Teodoro Obiang Nguema wa Guinée équatoriale ubumazeho imyaka 41 na Paul Biya wa Cameroun ubumazeho imyaka 38.

Abatavuga rumwe nawe bamushinja gukoresha imbaraga mu gutera ubwoba urwo ruhande, no gukoresha umutungo w’igihugu mu gushima abamushyigikira no gushakisha abandi.

Muri uku kwezi, polisi ya Uganda yatatanyije inama ebyiri z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu gihe bo bavuga ko abo ku ruhande rwa leta bo bahura nta nkomyi.

Rogers Mulindwa ahakana ibi ko amategeko atubahirizwa ku mpande zombi, akavuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi "bavuga ibi kugira ngo bigarurire abantu", nk’uko bivugwa na Reuters.

Perezida kuri manda eshanu

Perezida Museveni yatorewe kuyobora Uganda inshuro eshanu.

Mu 2005 inteko ishingamategeko yavanye mu itegekonshinga ibya manda ntarengwa z’utorewe kuba perezida.

Mu 2017 iyi nteko - igizwe ahanini n’abo mu ishyaka rye rya NRM - yongeye gukuraho ingingo y’imyaka y’ubukure, yari inzitizi kuri Museveni, ngo yongere kwiyamamaza.

Gutorera iyi ngingo byateje impaka n’imirwano mu nteko, kugeza ubwo abasirikare binjiyemo bagasohora abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa