skol
fortebet

Perezida Museveni yatangiye urugendo rw’icyumweru mu ishyamba yiyibutsa uko yafashe ubutegetsi

Yanditswe: Sunday 05, Jan 2020

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, na bamwe mu bamushyigikiye batangiye urugendo rw’ibilometero 195 rw’iminsi 7 rwo mu ishyamba, biyibutsa inzira ikomeye baciyemo mu mwaka wa 1986 ubwo yafataga ubutegetsi abukuye mu nzara za Milton Obote.

Sponsored Ad

Mu mwaka wa 1986 nibwo Yoweri Kaguta Museveni yafatashe ubutegetsi ahiritse umunyagitugu Milton Obote, abifashijwemo n’ingabo za NRA (National Resistance Army).

Nkuko BBC ibitangaza,abarwanya Museveni bamaganye urwo rugendo bavuga ko uri urwo kwiyerekana no gutegura amatora mu mwaka utaha, aho byitezwe ko Museveni aziyamamaza ku nshuro ya gatandatu.

Ku ikubitiro, kuri uyu wa Gatandatu Museveni n’abambari be bakoze urugendo ruva mu gace ka Galamba kari mu karere ka Wakiso bagarukira muri Birembo ho mu karere ka Kibaale, hose havugwa amateka yaharanze. Nk’uko Perezida Museveni yabivuze ku mbuga nkoranyambaga ze, urugamba rwaranzwe n’ubutwari, ubunyafurika n’ubwitange.

Perezida Museveni azasoreza urugendo mu mujyi wa Biremo, ahabereye imwe mu mirwano ikomeye hagati y’abarwanyi be n’aba Obote, tariki 10 z’ukwa mbere.

Ushinzwe gutangaza amakuru mu biro bya Museveni, Don Wanyama, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: "Uru n’urugendo umukuru w’igihugu azayobora, urugendo rwo kugira ngo twishimire aho tugeze.

Uru rugendo ruzamara iminsi irindwi baca mu ishamba, inzira abiswe ko baboboye igihugu bayobowe na Museveni, baciyemo."

Bobi Wine uhanganye na Museveni yabwiye AFP ko urwo rugendo rw’umukuru w’igihugu ari "ugusesagura".

Ati "Icyo navuga n’uko, hakoreshwa amafaranga y’abenegihugu mu rugendo nk’urwo, Museveni yari akwiye kumenya ko hageze ngo arekure ubutegetsi.Umwanya wo guhuma amaso abanya Uganda bato bato warashize."

Ibitekerezo

  • Yiyibagiza aliko ko hali abamufashije kubugeraho ndetse benshi bakamena à maraso yabo !!yahisemo kujyana nabatari bahari kandi abo bali kumwe bahali !uyu munsi nibo yita abanzi *

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa