skol
fortebet

Perezida Museveni yemeje itegeko rikuraho imyaka Perezida atagomba kuba arengeje

Yanditswe: Wednesday 03, Jan 2018

Sponsored Ad

Perezida Yoweri Museveni yasinye itegeko ryemeza ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ritavuzweho rumwe, harimo ikurwaho ry’ingingo igena imyaka Perezida wa Uganda atagomba kuba arengeje, yafatwaga nk’izamugora ubwo iyi manda izaba irangiye.
Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ku wa 20 Ukuboza 2017 yatoye ku bwiganze bw’abadepite 317 batsinze abandi 97, ko Itegeko Nshinga rivanwamo ingingo yavugaga ko Perezida wa Uganda atagomba kuba arengeje imyaka 75, ndetse manda y’abadepite iva ku myaka itanu (...)

Sponsored Ad

Perezida Yoweri Museveni yasinye itegeko ryemeza ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ritavuzweho rumwe, harimo ikurwaho ry’ingingo igena imyaka Perezida wa Uganda atagomba kuba arengeje, yafatwaga nk’izamugora ubwo iyi manda izaba irangiye.

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ku wa 20 Ukuboza 2017 yatoye ku bwiganze bw’abadepite 317 batsinze abandi 97, ko Itegeko Nshinga rivanwamo ingingo yavugaga ko Perezida wa Uganda atagomba kuba arengeje imyaka 75, ndetse manda y’abadepite iva ku myaka itanu bayigira irindwi.

Ingingo yari isanzwe yashoboraga kuzazitira Museveni ubu ufite imyaka 73, ariko ubu ashobora kwiyamamariza manda ya gatandatu nyuma ya 2021.
Dail Monitor yatangaje ko Umunyamabanga wa Perezida Museveni mu bijyanye n’itangazamakuru, Linda Nabusayi, yemeje isinywa ry’iryo tegeko ryabaye kuwa 27 Ukuboza, bikamenyekanishwa kuwa 29 Ukuboza 2017.

Gusinya iryo tegeko byamaganiwe kure n’inzego zitandukanye zirimo abayobozi b’amadini n’amatorero, basabaga Perezida Museveni ko uwo mushinga w’itegeko ahubwo yawusubiza abadepite bawusuzumye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa