skol
fortebet

Perezida mushya wa Malawi akigera ku buyobozi yahise asaba abaturage bose gufata iminsi 3 batarya batanywa ashyiraho n’umunsi wo gushima Imana

Yanditswe: Friday 17, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yasabye abaturage b’igihugu cye kwiyiriza bagasenga basaba Imana ko yabarinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Sponsored Ad

Chakwera wari usanzwe ari Umuvugabutumwa mbere y’uko yinjira muri politiki, yasabye abantu bose baba muri Malawi, bo mu madini yose ari mu gihugu, ko bakwiriye kwiyiriza iminsi itatu bagasenga uhereye kuri uyu wa Kane.

Yahise anavuga ko ku cyumweru ari umunsi wo gushima Imana mu gihugu hose.

Mu itangazo ryasinywe na Minisitiri w’Itangazamakuru muri Malawi, Gospel Kazako, rivuga ko Perezida yasabye ko amasengesho yongerwa kugira ngo afashe abanduye n’abagizweho ingaruka na Coronavirus.

Ngo ni mu rwego rwo gusabira kandi abaganga no kwiyambaza Imana kugira ngo irinde abatarandura iki cyorezo.

Kuba Perezida Chakwera yasaba ko amasengesho yongerwa mu kurwanya iki cyorezo nta gitunguranye kuko n’ubusanzwe yamaze imyaka 24 ari Pasiteri mu rusengero rwitwa Assemblies of God church.

Malawi ifite abantu 2614 banduye Coronavirus mu gihe abamaze gupfa ari 43.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa