skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye yasabye ibihugu by’amahanga kutivanga mu bikorwa by’u Burundi

Yanditswe: Friday 19, Jun 2020

Sponsored Ad

Ku wa kane, perezida mushya w’Uburundi yarahiriye mu murwa mukuru wa politiki Gitega (u Burundi rwagati). Byvuzwe ko yatsinze amatora yo muri Gicurasi, asimbuye Pierre Nkurunziza, wapfuye mu buryo butunguranye ku ya 8 Kamena (umuhango wagombaga kuba ku ya 20 Kanama). Mu ijambo rirerire (1h40), Ndayishimise yasezeranyije ko azakomeza imirimo y’abamubanjirije.

Sponsored Ad

Perezida Évariste Ndayishimiye yagiye atunga urutoki ibihugu by’amahanga. avuga ko, "Uburundi bwize kugenda bwonyine".Sogokuru wacu (Nkurunziza) yatwigishije kuva mu 2015. Uburundi ntibukeneye amawiriza aturutse hanze. Umuntu wese ushaka kuza mu Burundi si ngobwa ko abisaba.

"Abimukira": "Nibo batangije amacakubiri. Buhoro buhoro u Burundi buva muri uyu murage mubi". Perezida Ndayishimiye yakomeje agir’ati: "Ibihugu by’amahanga nibitureke twenyine. Abibwira ko Abarundi byoroshye kuduhungabanya, mwitonde ".

Ku bijyanye na gahunda ye, Ndayishimiye yemeye gukurikiza inzira z’uwamubanjirije ati: "Nzakomeza imirimo y’Umuyobozi wacu".Perezida yatangaje ko ubu abacyuye igihe bazahabwa pansiyo hafi y’umushahara wabo igihe bari mu kazi. Yasezeranyije gukora kugeza igihe u Burundi "buzashyirwa mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere".

SRC:SOS Media Burundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa