skol
fortebet

Perezida Nkurunziza yasabye inama ya EAC yo kwiga ku mubano w’ u Rwanda n’ u Burundi

Yanditswe: Friday 07, Dec 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza yandikiye umuhuza w’Abarundi Kaguta Yoweri Museveni amusaba gukoranya inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba yo gutorera umuti umubano utifashe neza hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Sponsored Ad

Mu ibaruwa yandikiye Perezida Museveni, Perezida Nkurunziza yavuze ko rutera umudugararo mu Burundi rurenze ku ngingo ya gatandatu y’amasezerano ya EAC.

Nk’ uko BBC yabitangaje bimwe mu byo Nkurunziza yavuze ko bigaragaza uruhare rw’ u Rwanda mu kubangamira amahoro n’umutekano mu Burundi harimo, ibitero bibiri byabitwaje intwaro avuga ko bagiye bava muri icyo gihugu muri Mutarama na Nyakanga 2015.

Hari kandi ngo no guha indaro abashatse guhirika ubutegetsi muri 2015.

Iyo baruwa igira iti "Twasabye ikipe idafite aho ibogamiye kuza guhinyuza (Verification Team) ibyo tuvuga uraza mu Burundi, ariko u Rwanda ruyangira gukandagiza ikirenge muri icyo gihugu”.

"Habaye ibitero bivuye mu Rwanda i Mugina mu ntara ya Cibitoke, Kabarore mu Kayanza hamwe na Ruhagarika mu ntara ya Cibitoke. Turasaba EAC kugira icyo ikora ku buzima bw’ Abarundi bahagandaguriwe."

Iyo baruwa ivuga kandi ko hari ibyemeza ko u Rwanda rufasha abaRwanya u Burundi haba muri politike, mu gisirikare no mubyo kubashakira imfashanyo bari kumwe n’igihugu cy’ u Bubiligi.

Ibyo kandi bavuga ko babimenyesheje amashyirahamwe atandukanye arimo ishyirahamwe ry’ibihugu byo mu karere ko mu k’ Uburasirazuba bwa Afurika ( EAC), iry’ ibihugu bihurikiye mu karere k’ibiyaga bigari (ICGR), ishirahamwe ry’ubumwe bwa Afrika (UA) Umuryango w’ Abibumbye.

U Rwanda ngo rwamaze kuvogera ikirere cy’ Burundi nk’uko byemejwe n’ikipe yakoze ihinyuza (Joint Extended Verification Mechanism) tariki 16 Kanama 2018.

Perezida Nkurunziza ahakana yivuye inyuma ko adashobora kwicarana n’abashatse kumuhirika ku butegetsi.

Kuva muri 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya 3 umubano w’ u Rwanda n’ u Burundi wajemo agatotsi. Kugeza ubu imvano y’ ako gatotsi ntabwo iramenyekana.

Ibyo u Burundi bushinja u Rwanda byo gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza no kuba rufasha abashaka guhungabanya umutekano muri iki gihugu kiri mu magepfo y’ u Rwanda, u Rwanda rurabihaka.

Nubwo Nkurunziza avuga ko u Rwanda rwagabye ibitero mu Burundi , ku rundi ruhande u Rwanda narwo rwatangaje ko abagabye igitero I Nyaruguru baturutse I Burundi.

Ibitekerezo

  • ubwo wenda afite ibimenyetso byabo yafatiye yo!! nibiba ubwo azasobanura nabanya Rwanda biciwe muburundi azavuge, no ku mpunzi zabarundi bamaze abantu muli genocide bose bo mwishyaka rye!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa