skol
fortebet

Perezida Nkurunziza yibasiwe n’ ibitutsi nyuma yo kwishimira intsinzi ya Kenyatta

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza yatutswe n’ abantu batandukanye ku rubuga rwa Twitter nyuma yo kwandikaho ko yifatanyije na Perezida Kenyatta wa Kenya ku ntsinzi yabonye mu matora yabaye ku wa Kabiri tariki 8 Kanama 2017.
Perezida Nkurunziza ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati “Mu izina ry’ Abarundi ndashimira Perezida watowe @Uhuru Kenyatta n’ abanyakenya. Tuzashyira ingufu mu kunoza umubano”
Abantu batandukanye bagize icyo bavuga kuri iyi tuwiti ya Perezida Nkurunziza bamwe (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza yatutswe n’ abantu batandukanye ku rubuga rwa Twitter nyuma yo kwandikaho ko yifatanyije na Perezida Kenyatta wa Kenya ku ntsinzi yabonye mu matora yabaye ku wa Kabiri tariki 8 Kanama 2017.

Perezida Nkurunziza ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati “Mu izina ry’ Abarundi ndashimira Perezida watowe @Uhuru Kenyatta n’ abanyakenya. Tuzashyira ingufu mu kunoza umubano”

Abantu batandukanye bagize icyo bavuga kuri iyi tuwiti ya Perezida Nkurunziza bamwe bamugaragariza ko ari mubibi abandi bakavuga ko yihuse gutangaza ko yishimiye intsinzi ya Kenyatta hari n’ abamututse.

Mu masha abiri iyi tuwiti ya Perezida Nkurunziza yari imaze gutangwaho ibitekerezo 201 yakwirakwijwe inshuro 747 ikundwa na 537.

Amajwi y’ ibanze yerekana ko Uhuru Kenyatta ariwe uza imbere mu bakandida aho afite 54% naho Raila Odinga umugwa mu ntege akagira 44%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa