skol
fortebet

Perezida Obama yahambirije abadiplomate 35 b’ Uburusiya

Yanditswe: Friday 30, Dec 2016

Sponsored Ad

Perezida ucyuye igihe wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Barack Obama yirukanye abadipolomate 35 b’u Burusiya ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubera uruhare igihugu cyabo gishinjwa rwo kwivanga mu matora aherutse gusiga Donald Trump atsindiye kuba Perezida wa 45.
Mu itangazo rya Perezidansi ya Amerika ryo kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2016, Perezida Obama yategetse ko abadipolomate b’u Burusiya 35 bava mu gihugu n’inyubako ebyiri za kiriya gihugu ziri i New York na Maryland (...)

Sponsored Ad

Perezida ucyuye igihe wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Barack Obama yirukanye abadipolomate 35 b’u Burusiya ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubera uruhare igihugu cyabo gishinjwa rwo kwivanga mu matora aherutse gusiga Donald Trump atsindiye kuba Perezida wa 45.

Mu itangazo rya Perezidansi ya Amerika ryo kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukuboza 2016, Perezida Obama yategetse ko abadipolomate b’u Burusiya 35 bava mu gihugu n’inyubako ebyiri za kiriya gihugu ziri i New York na Maryland zigafungwa.

CNN yanditse ko iryo tangazo rivuga ko ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanga ku ruhare rw’u Burusiya mu matora ya Perezida bidakwiye kwemerwa cyangwa kwihanganirwa.

Rigira riti “Ibikorwa byo kwiba amakuru by’u Burusiya byari bigamije kugena uko amatora agenda, birakuraho icyizere inzego za Amerika zifitiwe, bigatera kwibaza ku bunyangamugayo mu matora yacu, kandi bigatesha agaciro icyizere inzego zacu na Guverinoma yacu bifitiwe. Ibi bikorwa ntibyemewe nta nubwo bizihanganirwa.”

Rikomeza rivuga ko u Burusiya bwavogereye inyungu za Amerika bukanica nkana amahame n’imyitwarire mpuzamahanga.

Itangazo rigaragaza kandi ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanafatiye ibihano inzego icyenda n’abantu ku giti cyabo bo mu nzego z’ubutasi bwo mu mahanga n’abo mu rwego rw’umutekano mu Burusiya n’ibigo bitatu byabahaga ibikoresho bakoreshaga.

Muri iryo tangazo Perezida Obama yategetse ko abadipolomate n’imiryango yabo bategetswe kuba bavuye ku butaka bwa Amerika bitarenze amasaha 72.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa