skol
fortebet

Perezida Paul Kagame yakuye James Musoni ku mwanya wa Minisitiri ashyiraho nabandi bayobozi bashya

Yanditswe: Friday 06, Apr 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Mata 2018, nibwo Perezida Kagame yakuyeho Minisitiri James Musoni wari Minisitiri w’Ibikorwa remezo, uyu akaba yari amaze igihe anavugwa cyane kubera amakuru y’uko yatwaye umugore w’abandi aherutse gusakara. Yamusimbuje Claver Gatete wayoboraga Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ahita ashyiraho n’abandi bayobozi bashya basimbuye abandi ku myanya bari bariho.
Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Mata 2018, nibwo Perezida Kagame yakuyeho Minisitiri James Musoni wari Minisitiri w’Ibikorwa remezo, uyu akaba yari amaze igihe anavugwa cyane kubera amakuru y’uko yatwaye umugore w’abandi aherutse gusakara. Yamusimbuje Claver Gatete wayoboraga Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ahita ashyiraho n’abandi bayobozi bashya basimbuye abandi ku myanya bari bariho.

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 6 Mata 2018, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:

Abaminisitiri :

1. Bwana Dr. NDAGIJIMANA Uzziel, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

2. Bwana GATETE Claver, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

Abanyamabanga ba Leta :

1. Madamu Dr UWERA Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho n’abandi Bayobozi bakurikira:

1. Bwana RUGIGANA Evariste, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet

2. Madamu MIREMBE Alphonsine, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri yo muri Perezidansi ya Republika

3. Madamu KAGARAMA Doreen, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri ishinzwe Ibikorwa by’inama y’Abaminisitiri muri Primature/MINICAAF

4. Madamu MAKOLO Yvonne, Umuyobozi Mukuru wa Rwandair/CEO Rwandair

5. Bwana KARAKYE Charles, Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinema/Head GACU muri Primature

6. Madamu BYUSA Michelle, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinema/Deputy Head GACU muri Primature

Ibitekerezo

  • Benshi barimo "gutera amabuye" Minister Musoni kubera ubusambanyi.Wa mugani wa YESU,ni bangahe batabikora?Ikibazo nuko ariwe batunze agatoki gusa.Millions and millions z’abantu ku isi,bakora icyaha cy’ubusambanyi.Cyane cyane abantu bakize.Ndetse ntabwo bemera ko ari icyaha,ahubwo babyita gukundana.Nubwo bimeze gutyo,ubusambanyi ni icyaha kizabuza abantu benshi kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo yenda kuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa