skol
fortebet

Perezida Putin yashyize ahagaragara amafoto arimo iyo arimo kuroba ifi

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Burusiya Vladmir Putin yashyize ahagaragara amafoto atandukanye amugaragaza ari mu mazi y’ ikiyaga aroba ifi.
Uyu mukuru w’ igihugu yavuze ko aya mafoto yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter yayafotowe ubwo yari yakoreye urugendoshuri ahitwa Tyva mu magepfo ya Serbia.
Kremlin, Perezidansi y’ u Burusiya yatangaje ko urwo rugendoshuri rwamaze iminsi itatu. Iyi Perezidansi yongeyeko ko ubwo Putin yari mu nzira yerekeza ahitwa Blagoveshchensk aribwo yatembereye n’ amaguru akajya mu (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Burusiya Vladmir Putin yashyize ahagaragara amafoto atandukanye amugaragaza ari mu mazi y’ ikiyaga aroba ifi.

Uyu mukuru w’ igihugu yavuze ko aya mafoto yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter yayafotowe ubwo yari yakoreye urugendoshuri ahitwa Tyva mu magepfo ya Serbia.

Kremlin, Perezidansi y’ u Burusiya yatangaje ko urwo rugendoshuri rwamaze iminsi itatu. Iyi Perezidansi yongeyeko ko ubwo Putin yari mu nzira yerekeza ahitwa Blagoveshchensk aribwo yatembereye n’ amaguru akajya mu misozi ahari ikiyaga cya Cascade arinaho yarobeye ifi. Byabaye hagati ya tariki ya Mbere n’ eshatu Kanama 2017.




Perezida Putin yaherukaga gufotorwa amafoto yatangaje abantu ubwo yemeraga imvura ikamunyagirira mu muhango wo kunamira abaguye mu gitero cyiswe Operation Barbarossa mu mwaka w’ 1941. Icyo gihe hari mu ntambara ya kabiri y’ Isi yose.

Icyo gitero cyabaye ku Cyumweru tariki 22 Kamena 1941 naho Perezida Putin afotorwa anyagirwa n’ imvura nyinshi mu muhango wabaye tariki 22 Kamena 2017.

Vladimir Vladimirovich Putin w’ imyaka 64 y’ amavuko ni umwe mu baperezida b’ ibihangange ku Isi. Ayoboye u Russia kuva mu mwaka wa 2000, bivuze ko amaze imyaka 17 ari Perezida.

Ibitekerezo

  • 22 Kanama 2017 ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa