Kigali

Perezida Putin yasuye Syria inshuti magara ya Iran mu rugendo rutunguranye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 January 2020 Yasuwe: 6021

Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin yakoreye uruzinduko rudasanzwe muri Syria, guhura na mugenzi we Bashar al-Assad nyuma y’iminsi mike inshuti yabo Iran ikozwe mu jisho na USA.



Nyuma y’igihe Uburusiya bufasha bikomeye Syria,Perezida Putin yasuye iki gihugu mu ruzinduko rwagizwe ibanga rikomeye ariko rwatumye benshi bacika ururondogoro kuko ruje nyuma y’iminsi mike igihugu cya Iran gusanzwe ari inshuti ya Syria gikozwe mu jisho na US aho umujenerali wacyo wari umunyacyubahiro ukomeye Qassem Soleimani yiciwe.

Amakuru aturuka I Damascus mu murwa wa Syria nuko Vladimir Putin yahuye n’abayobozi batandukanye barimo na Perezida Bashar al- Assad n’itangazamakuru rya Leta.

Uru rugendo rwa Putin n’urwa kabiri akoreye muri iki gihugu cyayogojwe n’intambara guhera mu mwaka wa 2015, aho Uburusiya bwohereje ingabo zo gufasha Assad.



Uru ruzinduko ruje nyuma y’aho Amerika igabiye ibitero muri Iraq ikica Gen. Qassem Soleimani wafatwaga nk’umuyobozi wa kabiri wa Iran nayo isanzwe ari inshuti ya Syria.

Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov,yavuze ko aba baperezida bombi baganiriye kuri raporo zitandukanye z’ingabo mu duce dutandukanye twa Syria.

Ibiro ntaramakuru by’Uburusiya SANA ntibyigeze bitangaza byinshi ku ruzinduko rwa Putin gusa byavuze ko yahuriye na Assad mu birindiro by’ingabo z’Uburusiya mu mujyi wa Damascus.



Putin yaherukaga gusura Syria muri 2017 aho yavuze ko akazi ingabo ze zahawe muri Syria kakozwe neza ndetse uyu munsi yavuze ko igice kinini cya Syria cyagaruwe n’izi ngabo.

Andi makuru aravuga ko Putin yaba yagiye muri Syria kwiga uko Uburusiya,Iran,Iraq na Syria bashinga ikigo cy’ubutasi bahuriyeho kigamije kurimbura ISIS.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ronald Rutarindwa yatawe muri yombi n’urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare...

Umunyarwanda, Ronald Rutarindwa, yatawe muri yombi n’Urwego rushinzwe...
26 March 2020 Yasuwe: 4908 0

Iran yanze inkunga ya USA yo kuyifasha kurwanya Coronavirus kubera ko ikeka...

Umuyobozi w’Ikirenga wa Irani Ayatollah Ali Khamenei yatangarije kuri...
23 March 2020 Yasuwe: 1392 1

Donald Trump yahagaritse inama yagombaga guzahuza ibihugu 7 by’ ibihangange...

Perezida wa Leta zuzne ubumwe za Amerika Donald Trump yahagaritse inama...
20 March 2020 Yasuwe: 1129 0

Impunzi z’Abarundi zivuga ko Congo ari ubutaka bwazo bw’isezerano

Nyuma yuko Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yiyemeje gusubiza...
18 March 2020 Yasuwe: 2322 0

Perezida Museveni ngo agiye kurekura abanyarwanda bose bafungiye muri...

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami rya Loni rishinzwe kurwanya SIDA...
18 March 2020 Yasuwe: 12583 1

Uburundi bwafunze umupaka wabwo n’u Rwanda bwangira abantu basaga 51...

Biravugwa ko igihugu cy’Uburundi cyategetse ko umupaka wacyo n’u Rwanda...
16 March 2020 Yasuwe: 2714 2