skol
fortebet

Perezida Ramaphosa wa Afurika y’ Epfo arashinjwa kubeshya Abadepite

Yanditswe: Saturday 17, Nov 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ ishyaka Economic Freedom Fighters Julius Malema arashinja Perezida wa Afurika y’ Epfo Cyril Ramaphosa kubeshya abadepite akamusaba kwemera ko yabeshye akanirengera ingaruka zabyo.

Sponsored Ad

Ramaphosa aherutse kwisubiraho kugisubizo yahaye abadepite mu minsi 11 ishize avuga ko yumvise ikibazo nabi.

Ni ikibazo gishingiye ku mafaranga umuyobozi mukuru wa BOSASA, Gavin Watson yahaye umuhungu wa Ramaphosa witwa Andile.

Perezida Ramaphosa yavuze ko ayo mafaranga yatanzwe mu Ukwakira 2017 ari impano yahawe ishyaka ANC yo gufasha Ramaphosa kwiyamamaza gusa avuga ko byakozwe atabizi.
Ramaphosa tariki 14 Ugushyingo 2018 yandikiye Inteko ishinga amategeko avuga ko yatanze amakuru atariyo.

Kuri uyu wa Gatanu Julius Malema yabwiye itangazamakuru ko Ramaphosa yari aziko ibintu yabimwamwanyije none ngo umuriro wamwakiye.

Yagize ati “Perezida agomba kwemera ko yabeshye inteko kandi azi uko bigenda iyo umuntu yabeshye inteko”


Julius Malema

Yongeyeho ati “Ubu Perezida ubwe yaje mu nteko ngo numvise nabi ikibazo ndashaka gusobanura ikibazo”

Umuyobozi w’ abatavugarumwe n’ ubutegetsi mu nteko ya Afurika y’ Epfo Mmusi Maimane yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku kijya mbere hagati ya Bosasa (kampani) n’ umuryango wa Ramaphosa.

Ati “Iri perereza rigomba gukorwa ku mafaranga ayo ariyo yose yishyuwe uwo mu muryango wa Ramaphosa avuye muri Bosasa n’ ayo Bosasa yahaye African Global Operations (kampani). Rigomba kandi gucukumbura ubushabitsi buri hagati ya Bosasa n’ umuhungu wa Ramaphosa”

Maimane yasabye ko Ramaphosa asubira mu nteko agasobanura neza ibijyanye n’ amafaranga yose yahawe na Bosasa mu gihe cyo kwiyamamaza n’ ayahawe umuryango we.

Umuyobozi w’ ishyaka ANC, Ramaphosa aturukamo Jackson Mthembu yashyize ubutumwa kuri Twitter avuga ko Perezida Ramaphosa ari umuyobozi w’ umunyakuri kuko yasanze yaratanze amakuru atariyo akandira inteko ayakosora.

News24, UMURYANGO ukesha iyi nkuru wari wigeze gutangaza ko Perezida Ramaphosa yabwiye inteko ko ayo mafaranga Bosasa yahaye umuhungu we ari kontara Bosasa yishyuraga kampani y’ uyu muhungu yitwa African Global Operations. Umuhungu wa Ramaphosa yarabihakanye avuga ko uku kwishyurwa kutabayeho.

Perezida Cyril Ramaphosa yagiye ku butegetsi umwaka ushize asimbuye Jacob Zuma wegujwe n’ abadepite kubera ibyaha birimo na ruswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa