skol
fortebet

Perezida Trump ari kurwana intambara ngo igitabo kivuga uko yasabye ubufasha Ubushinwa ntigisohoke

Yanditswe: Thursday 18, Jun 2020

Sponsored Ad

Igitabo gishya cya John Bolton wahoze ari umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Donald Trump kivuga ko yasabye Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping kumufasha ngo azatsinde amatora ateganyijwe.
Mu gitabo cye Bwana Bolton avuga ko Bwana Trump mu buryo butangaje yakomeje kuba umuntu "udasobanukiwe no gutegekera" muri White House.
Ubutegetsi bwa Trump buri kugerageza guhagarika iki gitabo ngo ntikigere mu tubati tw’amasomero ku isi.
Birashoboka guhagarika iki gitabo?
Igitabo cya Bwana Bolton (...)

Sponsored Ad

Igitabo gishya cya John Bolton wahoze ari umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Donald Trump kivuga ko yasabye Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping kumufasha ngo azatsinde amatora ateganyijwe.

Mu gitabo cye Bwana Bolton avuga ko Bwana Trump mu buryo butangaje yakomeje kuba umuntu "udasobanukiwe no gutegekera" muri White House.

Ubutegetsi bwa Trump buri kugerageza guhagarika iki gitabo ngo ntikigere mu tubati tw’amasomero ku isi.

Birashoboka guhagarika iki gitabo?

Igitabo cya Bwana Bolton cy’impapuro 577 yise ’The Room Where It Happened’, cyangwa, ucishirije mu Kinyarwanda, ’Icyumba Byabereyemo’, biteganyijwe ko gitangira kugurishwa tariki 23 y’uku kwezi.

Gusa mu ijoro ry’ejo ku wa gatatu, minisiteri y’ubutabera ya Amerika yasohoye ibwiriza ryihutirwa ry’umucamanza rihagarika gusohora iki gitabo.

Inzu yacyanditse, Simon & Schuster, nayo yahise isohora itangazo ko ibwiriza rya leta ari "inyandiko y’umujinya, ifite impamvu za politiki itazagira icyo imara".

Iyi nzu y’ibitabo ivuga ko kopi ibihumbi amagana z’iki gitabo zamaze gukwirakwizwa ahanyuranye ku isi, bityo ibyo leta irimo ntacyo bizatanga.

Hagati aho, Bwana Trump yahamagaye mu kiganiro cya Fox News avuga ko Bwana Bolton yishe amategeko kandi ari kuvuga "amakuru y’ibanga rikomeye ataherewe uburenganzira".

Yagize ati: "Yari umuntu udashoboye, ariko namuhaye amahirwe".

Bwana Bolton yagiye kuba umujyanama we muri White House mu kwa kane 2018 ahava mu kwa cyenda 2019 avuga ko yahisemo gusezera.

Perezida Trump ariko yavuze ko yamwirukanye kuko "batumvikanye".

Bolton avuga iki ku guhura na Xi?

Bwana Bolton ibyo yanditse abikomoza ku nama hagati ya Bwana Trump na Bwana Xi iruhande rw’inama ya G20 i Osaka mu Buyapani, mu kwa gatandatu umwaka ushize.

Perezida w’Ubushinwa yinubiraga ko hari Abanyamerika banenga Ubushinwa bavuga ko hari intambara y’ubutita, nk’uko Bwana Bolton abivuga mu gitabo cye.

Avuga ko Bwana Trump yaketse ko Bwana Xi avuga abo mu ishyaka ry’abademokarate batavuga rumwe na we.

Bolton yaranditse ati: "Mu buryo butangaje, Trump yahinduye ikiganiro akiganisha ku matora [ya 2020] ashima ubushobozi bw’ubukungu bw’Ubushinwa asaba Xi ko yamufasha agatsinda ayo matora".

Avuga ko Trump yasabye Xi ko Ubushinwa bwafasha mu kugura umusaruro wa soya n’ingano w’abahinzi bo muri Amerika.

Ubwo Bwana Xi yari yemeye ibiganiro ku kugura umusaruro w’abo bahinzi, Bwana Trump yise Xi "umutegetsi ukomeye mu mateka y’Ubushinwa".

Ku wa gatatu nijoro, Robert Lighthizer, intumwa ya leta ya Amerika ishinzwe ubucuruzi, yahakanye ibivugwa na Bolton, avuga ko gusaba ubufasha bwa Xi ngo atsinde amatora "bitigeze bibaho".

Joe Biden wo ku ruhande rw’abademokarate uzahatana na Trump mu matora, kuri iki gitabo yatangaje ko "niba ibikivugwamo ari ukuri, Donald Trump yarenze ku nshingano ze nkuru ku baturage ba Amerika".

’Oh, burya mufite intwaro kirimbuzi?’

Mu bindi, Bwana Trump bivugwa ko atari azi ko Ubwongereza bufite intwaro za kirimbuzi.

Iby’izo ntwaro byagarutsweho n’umukozi wa leta y’Ubwongereza mu nama yamuhuje na Theresa May wari minisitiri w’intebe, mu 2018.

Iki gitabo kivuga ko Bwana Trump muri iyo nama yatangaye akavuga ngo "Oh, burya mufite intwaro za kirimbuzi?". Bwana Bolton avuga ko yabibonye neza ko "bitari ugutebya".

Bwana Bolton yandika kandi ko hari ubwo Trump yabajije uwari ukuriye ibiro bye John Kelly niba Finland iri mu Burusiya.

Abanyamakuru bakwiye kwicwa

Mu bivugwa na Bolton, mu 2019 mu nama yabereye i New Jersey, Bwana Trump yavuze ko abanyamakuru - ba bimwe mu bitangazamakuru kenshi yita ’fake news’ (cyangwa ibinyabinyoma) - bagomba kuvuga uwabahaye amakuru cyangwa bagafungwa.

Yandika ko yavuze ati: "Aba bantu bakwiye kwicwa".

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa