skol
fortebet

Perezida Trump ashobora kujyanwa mu nkiko kubera amafaranga yakiriwe binyuranyije n’ itegeko

Yanditswe: Thursday 15, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump arashinjwa n’ abagize inteko ishinga amategeko bagera kuri 200 ko yakiriye amafaranga mu buryo bunyuranyije n’ itegeko nshinga rya Leta zunze ubumwe z’ Amerika.
Itegeko nshinga rya Leta zunze ubumwe z’ Amerika ribuza amakuru w’ igihugu kwakira amafaranga avuye mu gihugu cy’ amahanga atabiherewe uburenganzira n’ inteko ishinga amategeko. Ibi ariko Perezida Trump yabirenzeho yakira amafaranga aribyo bituma bamwe mu badepite n’ abakora mu nzego z’ (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump arashinjwa n’ abagize inteko ishinga amategeko bagera kuri 200 ko yakiriye amafaranga mu buryo bunyuranyije n’ itegeko nshinga rya Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Itegeko nshinga rya Leta zunze ubumwe z’ Amerika ribuza amakuru w’ igihugu kwakira amafaranga avuye mu gihugu cy’ amahanga atabiherewe uburenganzira n’ inteko ishinga amategeko. Ibi ariko Perezida Trump yabirenzeho yakira amafaranga aribyo bituma bamwe mu badepite n’ abakora mu nzego z’ ubutabera bavuga ko bagiye kugeza ikirego mu nkiko.

Abasenateri 30 n’abadepite 166 nibo bahuje imbaraga, aho bavuga ko kuva Trump yajya ku butegetsi nta na rimwe yigeze aza gusaba kwemererwa ko ibikorwa bye by’ubucuruzi byakira amafaranga avuye mu bihugu by’amahanga.

Depite John Conyers yabwiye Reuters ko kutabasha gutandukanya inyungu z’akazi n’ize bwite kwa Trump bigaragara mu bihugu bigera kuri 25, ndetse akaba akomeje gukoresha izina afite nk’inzira yo kwinjiza inyungu nyinshi.

Senateri Richard Blumenthal we yagize ati” Kuba perezida yarananiwe kutubwira iby’ariya mafaranga yishyuwe, bisobanuye ko tudashobora gukora akazi kacu neza. Ntabwo dushobora kwemeza ibyo tutazi. Akomeje kubangamira inshingano duhabwa n’Itegeko Nshinga.”

Si abagize Inteko gusa bavuga ko bagiye gutanga ikirego, kuko Intumwa nkuru ya Leta ya MaryLand n’iya District of Colombia kuwa Mbere batangaje ko bateganya kujyana Trump mu nkiko.

Ibi ariko Ibiro bya Perezida (White House) byabiteye utwatsi, naho Minisiteri y’Ubutabera yo yirinda kugira icyo itangaza nubwo mbere yari yatangaje ko kujyana perezida mu nkiko bishingiye ku buzima bwe bwite binyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Trump afite ibikorwa by’ubucuruzi bisaga 500 hirya no hino ku isi birimo amahoteli, inzu zo guturamo, ibibuga by’umukino wa golf, byose byagiye bikorana na guverinoma z’ibihugu by’amahanga.

Mu gihe ubwo yabaga perezida yahisemo kubishyira mu maboko y’umuhungu we mukuru, hari abasanga yari akwiye kubigurisha kugira ngo yirinde ko habamo kugongana ku nyungu.

Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rifite ingingo ivuga ko perezida atagomba kwemera amafaranga, impano, ubutaka, ibiro cyangwa icyubahiro biturutse ku mwami, igikomangoma cyangwa igihugu cy’amahanga, mu rwego rwo kwirinda kugira inshingano yo kuzabitura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa