skol
fortebet

Perezida Trump yaburiye Koreya ya Ruguru ngo ibangamiye umutekano wa Amerika

Yanditswe: Wednesday 20, Sep 2017

Sponsored Ad

Inama rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye yatangiye imilimo yayo kuri uyu wa kabili ku cyicaro gikuru cya Loni i New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Abayobozi b’ibihugu 193 bigize Loni bazasimburana imbere y’intumwa z’isi yose batanga ubutumwa bwabo kugera kuwa mbere w’icyumweru gitaha.
Amagambo y’abakuru b’ibihugu ya mbere arimo irya perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump. Mbere yo kujya muri Loni, yanditse ubutumwa bwa Twitter, ati: “Ni umunsi ukomeye mu Muryango (...)

Sponsored Ad

Inama rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye yatangiye imilimo yayo kuri uyu wa kabili ku cyicaro gikuru cya Loni i New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Abayobozi b’ibihugu 193 bigize Loni bazasimburana imbere y’intumwa z’isi yose batanga ubutumwa bwabo kugera kuwa mbere w’icyumweru gitaha.

Amagambo y’abakuru b’ibihugu ya mbere arimo irya perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump. Mbere yo kujya muri Loni, yanditse ubutumwa bwa Twitter, ati: “Ni umunsi ukomeye mu Muryango w’Abibumbye.”

Mu ijambo rye, Perezida Trump yavuze ko nta gihugu na kimwe Leta zunze ubumwe z’Amerika igomba kubwiriza uko kigomba kubaho. Yashimangiye ko igihe cyose azaba ari umukuru w’igihugu azashyira imbere inyungu zacyo mbere y’ibindi byose. Yasobanuye ariko na none ko atazirengagiza inshingano z’Amerika mu bibazo by’isi.

Perezida Trump yikomye cyane igihugu cya Koreya ya ruguru, asobanura ko kibangamiye umutekano wa Leta zunze ubumwe z’Amerika by’umwihariko n’isi yose muri rusange. Yashimiye ibindi bihangange bibili, Uburusiya n’Ubushinwa, ko na byo byemeye gukomanyiriza Koreya ya ruguru, asaba n’andi mahanga yose kurwanya gahunda z’intwaro kirimbuzi za Koreya ya ruguru. Ariko yavuze ko bibaye ngombwa ko Leta zunze ubumwe z’Amerika yirengera, “nta yandi mahitamo atari ugusenya Koreya ya ruguru.”

Perezida Trump yashoje ijambo rye avuga ko bazafatanya n’ibihugu byose guharanira amahoro, umutekano n’iterambere ku isi.

Mu ijambo rye ryo gufungura Inama rusange ya 72, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, nawe yavuze ko gahunda z’intwaro kirimbuzi za Koreya ya ruguru ari cyo kibazo cya mbere kiremereye isi muri iki gihe kurusha ibindi byose. Yagize, ati: “Abantu amamiliyoni bugarijwe n’iki cyorezo. Ndabyamaganye n’imbaraga zanjye zose.”

VOA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa