skol
fortebet

Perezida Trump yanenze FBI

Yanditswe: Monday 04, Dec 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanenze n’uburakari bwinshi ibiro bishinzwe iperereza imbere mu gihugu, FBI.
Akoresheje urubuga rwa Twitter, Trump yavuze ko isura y’urwo rwego yanduye cyane ku buryo ari bwo bwa mbere bibaye mu mateka yarwo.
Yahakanye kandi ko atasabye James Comey - yirukanye ku buyobozi bwa FBI - guhagarika iperereza kuri Michael Flynn wari umujyanama we mu rwego rw’umutekano.
Trump yirukanye Flynn kuri uwo mwanya kubera kubeshya FBI ku birebana no (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanenze n’uburakari bwinshi ibiro bishinzwe iperereza imbere mu gihugu, FBI.

Akoresheje urubuga rwa Twitter, Trump yavuze ko isura y’urwo rwego yanduye cyane ku buryo ari bwo bwa mbere bibaye mu mateka yarwo.

Yahakanye kandi ko atasabye James Comey - yirukanye ku buyobozi bwa FBI - guhagarika iperereza kuri Michael Flynn wari umujyanama we mu rwego rw’umutekano.
Trump yirukanye Flynn kuri uwo mwanya kubera kubeshya FBI ku birebana no kuba yaravuganye n’abayobozi b’Uburusiya.

Bwana Trump yongeye kwotswa igitutu ku birebana n’ibyo yari azi cyangwa se yavuze ku barusiya Flynn yavuganye nabo.

Trump asa nkaho yahinduye ibyo yavuze mbere mu butumwa bwa Twitter asamo nkuvuga ko yari azi ko Bwana Flynn yabeshye FBI.

Abanenga Trump baramushinja kuba yarabangamiye ubucamanza igihe yasabaga James Comey kudakurikirana Michael Flynn.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa