skol
fortebet

Perezida Trump yanze kwitabira inama igamije kumweguza

Yanditswe: Monday 02, Dec 2019

Sponsored Ad

Ibiro bya perezida wa Amerika byatangaje ko ku wa gatatu Perezida Donald Trump n’abanyamategeko be batazitaba inteko izateranira mu cyumba cy’inteko ishinga amategeko ikomeje kwiga ku kumweguza.

Sponsored Ad

Umujyanama mu biro bya Amerika yandikiye inteko y’abacamanza ko perezida Trump adashobora kwitaba icyo gikorwa ngo gikorwa mu buryo "bubogamye".

Mu cyumweru gishize,Trump yasabwe n’abagize iyi nteko kuyitaba akisobanura cyangwa akareka gukomeza kwinuba yamagana ibiri gukorwa.

Ibiro bya perezida wa Amerika ntabwo byatangaje niba Trump azitabira kumva ibyo kumweguza ku nshuro ya kabiri, bivuga ko niyongera gutumizwa bazasubiza ubwo butumire ukwabwo.

Ibiro bya perezida wa Amerika bivuga ko ibiri gukorwa "bikorwa mu buryo bubogamye".

Byatangaje kandi ko ubutumire bwa perezida bwo kwitaba iyi nteko ku wa gatatu w’iki cyumweru babubonye bitinze bityo Bwana Trump ntabone umwanya uhagije wo kwitegura iyi nteko.

Ku wa gatatu hazaba iki?

Igikorwa cyo kumva iyi nteko kizaba ku wa gatatu ni indi ntambwe mu iperereza rikomeje rigamije kweguza Bwana Trump.

Iri rishingiye ku biganiro kuri telefone hagati ya Bwana Trump na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky.

Muri icyo kiganiro, perezidaTrump asaba Bwana Zelensky gukora iperereza kuri Joe Biden, ubu uri imbere mu ishyaka ry’abademokarate mu kwiyamamariza kuyobora Amerika, n’umuhungu we Hunter Biden, wakoreye kompanyi y’iby’ingufu muri Ukraine yitwa Burisma.

Iperereza rigamije kureba niba Trump atarakangishije Ukraine kuyambura ubufasha mu bya gisirikare ihabwa na Amerika niba idakoze ibyo yifuza ku batavuga rumwe na we.

Perezida Trump ibi bimuhamye bishobora kumuviramo kweguzwa ku mwanya ariho.

Trump ariko yahakanye ko nta kibi yakoze kandi yamaganye iki gikorwa kiri gukorwa.

Ibitekerezo

  • Nubwo Politike abantu benshi bayijyamo ikabakiza ndetse ikabakiza ikabaha n’ibyubahiro,Politike itera ibibazo.Urugero,uyu Trump hamwe na Netanyahu,utubagiwe president ZUMA wa South Africa barimo gushinjwa kurya ruswa.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Ruswa,Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,ubwicanyi,inzangano,kwikubira,Gutonesha bene wanyu,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa