skol
fortebet

Perezida Trump yasabye amaboko UN ngo babuze Iran gukora ibitwaro

Yanditswe: Wednesday 26, Sep 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze za Amerika Donald Trump yasabye abandi banyamuryango b’ Akanama k’ umutekano mu Umuryango w’ Abibumbye gufasha Amerika kugira ngo Iran itazakora ibisasu by’ ubumara.

Sponsored Ad

Ubwo yari ayoboye igice cy’ inama y’ umutekano ku ntwaro kirimbuzi, yumvikanishije impamvu Amerika yafatiye ibihano Iran anayishijwa kuba inyuma y’ ubwicanyi ndengakamere bubera mu gihugu cya Syria.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nzeli, Perezida wa US niwe wayoboye inama y’ umutekano kuko US niyo iyoboye aka kanama muri iyi minsi.

Umubano wa Iran na US umaze ibinyacumi by’ imyaka utifashe neza, niyo mpamvu na Perezida Trump atajya yibuza kunenga Tehran.

Yagize ati "Ndasaba abanyamuryango bose b’ akanama k’ umutekano gukorana na United States ngo ubutegetsi n’ imyitwarire bya Iran bihinduke itazakora bombe z’ ubumara”

Ubutegetsi bwa Trump bwatesheje agaciro amasezerano Amerika yari yagiranye na Iran muri 2015 busubizaho ibihano kuri iki gihugu.

Iki cyemezo Leta Zunze ubumwe za Amerika ntabwo zigeze zikivugaho rumwe n’ abamwanyi bazo b’ I Burayi. Gusa uyu munsi Perezida w’ Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko ibihano Amerika yafatiye Iran bikwiriye ahubwo agaragaza ko bikwiriye kongerwa.

Perezida Trump yikomye Ubushinwa avuga ko buri kugerageza kubuza ishyaka ry’ Abarepubulikani gutsinda amatora ataha.

Perezida wa Iran, Hassan Rouhani agereranya Trump n’ umuntu wihuta mu gufata ibyemezo. Perezida Rouhani asaba ko hategurwa inteko rusange yo gukuraho ibihano byafatiwe Iran we avuga ko bidakwiriye.

Ibitekerezo

  • Ibihugu birimo gukora Atomic bombs na missiles nyinshi kandi zikomeye kurusha mbere.Urugero,Abarusiya baherutse gukora Missile yitwa RS-28 Sarmat,ishobora gutwika igihugu kingana na France mu kanya gato.Kubera gutinya iyo Missile,Abanyamerika bayise Satan 2.Ibi nta handi bijyana uretse Intambara ya 3 y’isi.Niramuka ibaye,isi yose izaba umuyonga mu kanya gato kuko noneho bakoresha atomic bombs nyinshi tugashira.Ariko nk’abakristu,tujye tumenya neza ko Imana itazatuma basenya isi yiremeye.Ahubwo izabatanga,itwike intwaro zose hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa