skol
fortebet

Perezida Trump yashyizeho itegeko ribuza umunyamakuru kumubaza ibibazo birenze kimwe

Yanditswe: Tuesday 20, Nov 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yashyizeho amategeko agenga ikiganiro n’ abanyamakuru aho nta munyamakuru wemerewe kumubaza ikibazo cya kabiri keretse abimuhereye uburenganzira.

Sponsored Ad

Ibiro bya Perezida Trump kandi byasubije byasubije ikarita umunyamakuru Jim Acosta wa televiziyo CNN imwemerera gutara inkuru muri ibyo biro, nyuma y’igihe kitageze ku byumweru bibiri ayambuwe.

Umunyamakuru Acosta yambuwe ikarita amaze gushyamirana na Perezida Donald Trump mu kiganiro n’abanyamakuru.

Iki cyemezo cy’ibiro bya White House cyo kwisubiraho gifashwe hashize iminsi umucamanza ategetse ubutegetsi bw’Amerika gusubiza uyu munyamakuru ikarita ye y’akazi imuhesha uruhushya rwo gutara amakuru mu biro bya perezida.

Ubwo ibiro bya White House ku wa mbere byatangazaga ko bimusubije ikarita ye y’akazi, byanatangaje "amategeko azagenga ibiganiro n’abanyamakuru byo mu bihe biri imbere".

Ayo mategeko arimo nko kwemerera umunyamakuru kubaza ikibazo kimwe gusa.

Mu ibaruwa ibiro bya White House byandikiye Bwana Acosta, byatangaje ko kubaza ibibazo byo gusobanuza neza kurushaho bishamikiye ku cyabanje kubazwa bizajya byemerwa gusa "ari perezida ubwe ubyemeye cyangwa abandi bakozi bo mu biro bya White House".

Iyo baruwa yaburiye Acosta ko yafatirwa ibindi bihano aramutse adakurikije ayo mategeko mashya.

Bwana Trump yaburiye ko azava mu biganiro n’abanyamakuru bitaha abanyamakuru "nibatitwara neza".

Ku wa mbere ubwo yasubizaga bijyanye no gusubizwa ikarita y’akazi, Bwana Acosta yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter avuga ko afite amashyushyu yo gusubira gutara inkuru mu biro bya White House, ndetse ashimira n’abamushyigikiye bose.

Uko byagenze ngo Acosta yamburwe ikarita

BBC yatangaje ko mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 8 Ugushyingo 2018, umukozi ukorera imenyereza-mwuga mu biro bya White House yagerageje kwaka indangururamajwi B Acosta ubwo yageragezaga kubaza Perezida Trump ikindi kibazo cyo gusobanukirwa neza gishamikiye ku cyo yari amaze kubaza.

Perezida Trump yavuze ko Acosta ari "umuntu utagira ikinyabupfura, mubi cyane" nuko uyu munyamakuru yangirwa kwinjira muri ibyo biro ku munsi wakurikiyeho.

Icyo gihe, Acosta yasubije Trump ko kumwitwa gutyo "bidashyize mu gaciro".

Televiziyo CNN akorera yaje gutanga ikirego ngo Acosta asubizwe ikarita ye y’akazi, iza no gushyigikirwa n’ibindi bitangazamakuru muri icyo gikorwa - birimo na Fox News izwiho kubogamira kuri Trump.

Ubwo umucamanza wo mu rukiko rw’i Washington DC yatangazaga umwanzuro w’ibanze ku wa Gatanu, yavuze ko ubutegetsi butatanze ibisobanuro bihagije byatumye bumwaka iyo karita y’akazi.

Umucamanza yongeyeho ko uburenganzira bwa bw’ umunyamakuru Acosta ahabwa n’itegekonshinga ry’Amerika, buruta ubw’ibiro bya perezida bya White House bwo gukoresha ikiganiro n’abanyamakuru kikagenda neza.

Uyu munyamakuru nyuma yo gusubizwa ikarita yashimiye abamushyigikiye ati “Reka dusbubire mu kazi”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa