skol
fortebet

Perezida Trump yateranye amagambo na perezida Xi Jinping mu nama ya UN

Yanditswe: Wednesday 23, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ubushyamirane hagati y’Amerika n’Ubushinwa bwigaragaje mu nama rusange ngaruka mwaka y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ibera i New York, Perezida Donald Trump ashinja ubushinwa gukwirakwiza coronavirus ku isi.

Sponsored Ad

Yasabye ko Ubushinwa "buryozwa" iki cyorezo.

Mu ijambo rye, Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa yavuze ko igihugu cye "nta bushake gifite bwo kujya mu ntambara y’ubutita n’igihugu icyo ari cyo cyose".

Umubano hagati y’ibi bihugu bya mbere mu bukungu ku isi - Amerika ku mwanya wa mbere n’Ubushinwa ku wa kabiri - uracumbagira mu nzego zitandukanye.

Iyi nama ya ONU ibera i New York, ahanini iri kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’iyakure kubera iki cyorezo cya coronavirus, abategetsi bakavuga amagambo babanje kwifata mbere y’igihe.

Ubu buryo bushya iyi nama iri gukorwamo bwatumye udushya muri politike ubundi twajyaga twigaragaza mu bategetsi bamwe tutaboneka.

Buri gihugu gihagarariwe n’intumwa imwe, ndetse hari umwanya muto wo gutuma igihugu kimwe cyavuguruza ibyo ikindi kivuze.

Ariko nkuko akenshi abigenza mu magambo ageza ku nama rusange ya ONU, Perezida Trump yakoresheje uyu mwanya w’ijambo mu kugaragaza ibyo yagezeho no kwibasira uwo batavuga rumwe.

Ubushinwa ’bwanduje isi’

Perezida Trump yagize ati: "Tugomba kubiryoza igihugu cyaterereje isi iki cyorezo - Ubushinwa".

Yongeyeho ati: "Mu minsi ya mbere y’iyi virusi, Ubushinwa bwahagaritse ingendo imbere mu gihugu, mu gihe bwakomeje kwemerera ingendo z’indege kuva mu Bushinwa zanduza isi".

"Ubushinwa bwamaganye gahunda yanjye yo kubuza ingendo ziva mu gihugu cyabo, no mu gihe bo bari bahagaritse ingendo imbere mu gihugu banafungiranye abaturage mu ngo zabo".

Perezida Trump asanzwe na we anengwa bikomeye ku buryo yitwara mu guhangana na coronavirus mu gihugu cye, muri iki gihe Amerika yitegura amatora yo mu kwezi kwa cumi na kumwe.

Akenshi yagiye ashinja Ubushinwa guhishira amakuru ajyanye n’iyi virusi, avuga ko Ubushinwa bwari kuba bwararinze ko habaho ikwirakwira ryayo ku isi.

Ubushinwa buvuga ko ibyo birego ari ukurangaza kudafite aho gushingiye.

Muri Amerika coronavirus ubu imaze kwica abantu barenga 200,000 bose hamwe - ba mbere benshi ku isi - kandi Perezida Trump akenshi yagiye ahinyura ubukana bw’iyi ndwara.

Ubushyamirane buri ku kigero cyo hejuru hagati y’Amerika n’Ubushinwa ku bibazo bitandukanye birimo nk’ubucuruzi, ikoranabuhanga, Hong Kong n’uburyo Ubushinwa bufata ba nyamucye b’abayisilamu bo mu ntara ya Xinjiang.

’Nta wugomba kugena ejo hazaza h’abandi’

Mu ijambo yavuze nyuma gato y’irya Trump, Perezida Xi yaburiye ko hari ibyago byo "gushyamirana kw’imico" itandukanye.

Ati: "Tuzakomeza kugabanya ibidutandukanya no gukemura amakimbirane n’abandi binyuze mu biganiro. Ntabwo tuzashaka gutera imbere twe twenyine cyangwa kujya mu mukino wo kwikungahaza gusa abandi bahomba".

Mbere gato y’iryo jambo rye ry’ejo ku wa kabiri, Perezida Xi yibasiye Amerika mu buryo bweruye.

Yavuze ko "nta gihugu gifite uburenganzira bwo gutegeka uko ibintu bigenda ku isi, kugena ejo hazaza h’abandi, cyangwa kwiharira inyungu zose z’iterambere" - ibyo Ubushinwa nabwo bumaze igihe bushinjwa.

Nanone mu ijambo rye, Perezida Xi yavuze ko Ubushinwa - bwa mbere ku isi mu gusohora imyuka myinshi ihumanya ikirere - bufite intego yuko mu 2030 iyo myuka izaba igeze ku kigero cya nyuma cyo hejuru hashoboka, ubundi mu 2060 bukaba butakirangwamo imyuka ya carbon.

Iyi nama rusange ya 75 ya ONU izamara ibyumweru bibiri, yatangijwe n’umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres wavuze ko - atavuze mu izina Ubushinwa cyangwa Amerika - "tugomba gukora igishoboka cyose tukirinda intambara nshya y’ubutita".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa