skol
fortebet

Perezida Trump yemeye guhura Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru

Yanditswe: Friday 09, Mar 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Koreya ya Ruguru na Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika bemeranyije ko bagiye guhura bagakura intwaro z’ ubumara mu mwigimbakirwa wa Koreya ya Ruguru byatangajwe Koreya y’ Epfo yatangaje.
Umujyanama mu by’ umutekano wa Koreya y’ Epfo Chung Eui-yong, yagize ati "Nabwiye Perezida Trump ko nahuye na Perezida Kim Jong Un akavuga ko afite ubushake bwo kureka intwaro z’ ubumara”
Ibi yabivugiye I Washington aho yagiye avuye mu murwa mukuru wa Koreya ya Ruguru Pyongyang.
Yakomeje (...)

Yakomeje agira ati “Kim yanyijeje ko azaca ukubiri n’ intwaro z’ ubumara kimwe kugererageza mesile”

Uyu mugabo yavuze ko Kim yamubwiye ko ashaka guhura na Perezida Trump ikintu Trump nawe yakiriye neza.

Ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi ya Amerika, Sarah Sanders, mu itangazo yasohoye yavuze ko ‘Trump yishimye aya magambo, yishimira kuzahura na Perezida wa Koreya ya ruguru.

Yagize ati “Trump azemera guhura na Kim Jong Un ahantu n’igihe kigomba kugenwa. Twiteze ko Koreya ya Ruguru izahagarika gukora intwaro za kirimbuzi, hagati aho ariko ibihano byose n’igitutu gikabije kirakomeje.”

Kugeza ubu ntiharemezwa aho bazahurira. Kuva Trump yajya ku butegetsi yakajije ibihano kuri Koreya ya Ruguru ari nako ashyira igitutu ku Bushinwa ngo buyishyire mu kato. Gusa nubwo abayobozi bombi bagiye guhura ngo ibi ntabwo bizigera bigabanuka.

Abinyujije kuri Twitter, Trump yashimangiye ko ibihano bizagumaho, agira ati “Kim Jong Un yaganiriye n’abahagarariye Koreya y’Epfo ku bijyanye no guhagarika intwaro za kirimbuzi kandi ntabwo ari ukubisubika. Yanemeye ko muri iki gihe nta kugerageza intwaro. Ni intambwe nziza yatewe ariko ibihano bizagumaho kugeza amasezerano agezweho. Umuhuro urateganyijwe.”

Perezidansi ya Leta zunze ubumwe yatangaje ko itariki n’ ahantu aba bakuru b’ ibihugu bisa n’ ibirebana ay’ ingwe kubera intwaro kirimbuzi bazahurira ntibiramenyekana gusa iyi perezidansi yatangaje ko irimo kubyigaho, bityo ngo bishobora kuba bitarenze amezi abiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa