skol
fortebet

Perezida Trump yivuguruje ku mwanzuro yaherukaga gufata mu kiganiro mpaka cya kabiri na Biden

Yanditswe: Friday 16, Oct 2020

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump wa Amerika n’uwo bagiye guhatana mu matora Joe Biden bahunze ibibazo bimwe babajijwe mu biganiro byo kuri televiziyo babazwa na rubanda ruzatora.

Sponsored Ad

Trump, umurepubulikani, yanze gusubiza ku ntekerezo z’ibidasanzwe zimuvugwaho kuri internet, mu gihe Biden, umudemokarate, yahunze uruhare rwe mu gushyiraho itegeko ryafungishije abirabura benshi.

Aba bakandida bombi kuri iyi nshuro bagombaga kwihagararaho basubiza ibibazo by’abaturage, ibtandukanye n’ikiganiro mpaka cya mbere aho bagiye impaka zikaze hagati yabo.

Ikusanyibitekerezo rirerekana ko Biden ari imbere ya Trump mu buryo bufatika.

Gusa, baregeranye muri za leta nyinshi ziba zidafite uruhande ziriho, ari nazo zishobora kugena utsinda amatora ya tariki 03 z’ukwezi gutaha.

Ikiganiro mpaka cyari giteganyijwe hagati yabo, cyasimbutswe ibiganiro TV bizwi nka "Town Hall" aho aba bakandida babajijwe ibibazo n’abazatora.

Perezida Trump yanze kujya mu kiganiro mpaka na Biden cyari cyateguwe kuba mu buryo bw’iyakure nyuma y’uko bamusanzemo coronavirus, indwara bisa n’aho ubu yamaze gukira.

Ni ibiki byaranze Trump?

Muri iki kiganiro cyakozwe na TV yitwa NBC i Miami muri Florida, Trump yabajijwe ku mugambi witwa QAnon, aho abawemera bavuga ko Trump ari kurwana n’itsinda ry’abantu bakomeye, kenshi bihuzwa n’imbaraga za Shitani ndetse no gucuruza abana.

Ubwo Savannah Guthrie wari uyoboye iki kiganiro yamubazaga niba ibi yabihakana, Trump yasubije ati: "Nta kintu na kimwe nzi kuri QAnon."

Madamu Guthrie yamwibukije ko ari kumubaza kuri iri tsinda ryamaze gutangazwa na FBI nk’iriteye impungenge ku bikorwa by’iterabwoba.

Trump yasubije ati: "Nta na kimwe nzi kuri ibyo, icyo nzi ni uko barwanya gusambanya abana, barabirwanya cyane."

Ku nshuro ya mbere, uyu mu perezida yemeje ko yakwemera gutanga ubutegetsi mu mahoro mu gihe yaba atsinzwe mu kwezi gutaha, nubwo ngo afite ubwoba niba amatora azagenda neza.

Trump yahunze ibindi bibazo ku bwisungane mu kwivuza, imisoro akekwaho kunyereza, no kumenya niba yaripimishije coronavirus ku munsi yagiranye ikiganiro mpaka na Biden. Ati: "Birashoboka ko bampimye cyangwa biranashoboka ko batampimye."

Trump yamaze umwanya munini aburana n’uwari uyoboye ikiganiro, wamubazaga ibibazo ku byo yabaga amaze kuvuga.

Gusa yamwenyuye ubwo umwe mu bagore yaseguye ikibazo cye abanza kumubwira ati: "Uri mwiza cyane iyo useka!"

Ni ibiki byaranze Biden?

Ikiganiro cye "town hall" cyateguwe na ABC TV i Philadelphia yavuze ko adashyigikiye igikorwa cy’ubutegetsi bwa Trump cyo kuzuza imyanya y’urukiko rw’ikirenga kubera umugambi runaka.

Biden yahunze ikibazo abajijwe uruhare rwe, ndetse niba bitari ikosa, mu gushyiraho itegeko ryo mu 1994 - ubu ryamaganwa n’inkubiri ya ’Black Lives Matter’ - kuko ryatumye hafungwa abirabura benshi.

Gusa yemeye ko byari ikosa, ati: "Ariko ikosa ryavuye aha; ikosa ryabaye ibyo leta ubwazo zagiye zikora iwazo."

Yongeraho ati: "Ryari [itegeko] rifite ibindi byinshi muri ryo byaje kuba bibi n’ibindi byiza."

Biden yashidikanyije ku kuba aramutse atowe yazagira itegeko urukingo rwa coronavirus.

Yagize ati: "Bizaterwa n’ubwoko bw’urwo rukingo, igihe ruzazira n’uko ruzakwirakwizwa".

Ikindi kiganiro mpaka kiracyateganyijwe kuba tariki 22 z’uku kwezi, nubwo bitazwi uburyo kizakorwamo.

Ikiganiro mpaka cya mbere cy’aba bakandida cyaranzwe no guterana amagambo kugeza ubwo batukana.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa