skol
fortebet

Perezida Trump yongereye ibihano ku bategetsi b’ u Burundi byari birangiye

Yanditswe: Wednesday 21, Nov 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yongeye umwaka ku bihano Barack Obama wahoze ari Perezida wa US yafatiye abategetsi b’ Abarundi kubera uruhare Amerika ibashinja mu kwaniza ituze rw’ Abarundi.

Sponsored Ad

Barack Obama yigeze kuvuga ko ibibera mu Burundi birimo ubwicanyi, amakimbirane n’ ibindi bibangamiye abatuye muri iki gihugu barimo n’ Abanyamerika bakibamo.

Byatumye muri 2015 Barack Obama abafatira ibihano abategetsi b’ u Burundi bane bakomeye barimo Perezida Pierre Nkurunziza, Minisitiri w’ umutekano Alain Guillaume Bunyoni, Cyrille Ndayirukiye wahoze ari Minisitiri w’ Ingabo, Godefroid Bizimana wahoze ari Umuyobozi wungirije wa Polisi na Major General Godefroid Nyombare wari ku ruhembe rwa coup d’ etat yo muri 2015 yapfubye yari igamije guhirika Perezida Nkurunziza.

Intandaro y’ ibi yabaye ko Perezida Nkurunziza yari atangaje ko aziyamamariza manda ya 3 inyuranyije n’ amasezerano ya Arusha yahagaritse intambara ya gisivile.

Nk’ uko Afrique lalibre yabitangaje ibyo bihano ni ukubima viza ijya muri Amerika, kudakorana ubucuruzi n’ Abanyamerika, no kutabaha inkunga. Ibyo bihano byagombaga kurangira ejo tariki 22 Ugushyingo.

Mu itangazo ryagiye ahagaraga tariki 18 Ukuboza 2015 niho Leta zunze Ubumwe za Amerika yatangarije ko ibihano yafatiye abategetsi b’ u Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa