skol
fortebet

Perezida Tshisekedi yatumiye Kagame, Museveni na Ndayishimiye mu nama yihariye

Yanditswe: Saturday 05, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa RDC,Félix Tshisekedi yatumiye bagenzi be barimo Évariste Ndayishimiye (Burundi), Paul Kagame (Rwanda) na Yoweri Museveni Kaguta (Uganda) mu nama yihariye iziga ku mutekano w’aka karere izabera i Goma.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru ACTUALITE.CD cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo dukesha iyi nkuru, kiratangaza ko ibi biganiro bizahuza abakuru b’ibihugu bizaba muri uku kwezi kwa Nzeri ariko ngo itariki ntiramenyekana.

Iyi nama iziga ku bintu 3 birimo umutekano mu karere,iterambere,ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ubuzima.

Iki kinyamakuru kivuga ko biriya biganiro byateguwe na Perezida Tshisekedi kugira ngo basase inzobe barebe ku bibazo byugarije aka karere muri rusange.

Perezida Tshisekedi kandi yateguye iyi nama mu rwego rwo kwakira Perezida mushya w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye kugira ngo abagezeho imigabo n’imigambi afitiye u Burundi ndetse n’icyo ateganya ku mubano n’akarere.

Ibi biganiro by’aba bakuru b’ibihugu bigiye kuba mu gihe bimwe mu bihugu byabo
bimaze igihe bitabanye neza.

Mu ntangiriro za Kanama,Perezida w’Uburundi,Gen.Evariste Ndayishimiye yatangaje ko igihugu cye kidashaka umubano mwiza n’u Rwanda muri iki gihe aho yashinje u Rwanda uburyarya ndetse no gufata nk’ingwate impunzi z’abarundi.

Ibi Perezida Evariste Ndayishimiye yabivugiye mu ntara ya Kirundo kuri uyu wa kane,mu ngendo amazemo amazemo iminsi azunguruka igihugu.

Yagize ati “Ntibishoboka ko igihugu kivuga ko gishaka gukundana n’u Burundi kirimo kwiyorobeka,cyashyize ihwa mu nzira ngo turihonyore.Gikoreshe uburyarya.
Kera kugira ngo umuryango ugirane umubano mwiza n’undi, iyo umwana yakoraga ikibi agahungira mu wundi muryango,wahitaga ubaza uwo avukamo uti "ko uyu mwana aje iwanjye n’amahoro?hanyuma ababyeyi be bakavuga bati “asize yononye mu rugo,muzane tumuhane.Abo bashaka ubushuti ku Burundi nibabanze baduhe abo bakoze amarorerwa tubacire urubanza.Nta Murundi wagizweho ingaruka na biriya byago bya 2015,uzatekana atabonye ababikoze bahanwe kuko iminsi yose basaba ubutabera.

Nubwo perezida Ndayishimiye yavuze ko umubano w’u Burundi n’u Rwanda ugoye,Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko yifuza ko umubano w’ibihugu byombi waba mwiza ndetse ko Leta y’u Burundi nishaka ko uba mwiza izasanga u Rwanda rwiteguye kwakirana yombi iki cyifuzo.

U Rwanda na Uganda nabo ntibabanye neza cyane ko u Rwanda rushina Uganda gutera inkunga abashaka guhungabanya umubano w’u Rwanda,guhohotera Abanyarwanda bari ku butaka bwayo n’ibindi.

Ibitekerezo

  • Ntibikunda kuko Bose bapfa ibya politique

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa