skol
fortebet

Perezida ushaje muri Afurika yavuze itariki amatora azaberaho ntiyavuga niba aziyamamaza

Yanditswe: Wednesday 11, Jul 2018

Sponsored Ad

Perezida wa Cameroon Paul Biya yatangaje ko amatora ya Perezida wa Repubulika ya Cameroon ateganyijwe tariki 7 Ukwakira 2018.

Sponsored Ad

Perezida Biya w’ imyaka 82 y’ amavuko yatowe mu mwaka 1982 niwe Perezida ushaje kurusha abandi muri Afurika. Ntaratangaza niba azongera akiyamamaza.

Aya matora agiye kuba mu gihe iki gihugu gikize kuri peteroli kiri mu mvururu zihanganisha abavuga Icyongereza n’ abatakivuga.

Ishyaka rikomeye mu mashyaka atavugarumwe n’ ubutegetsi the Social Democratic Front (SDF) ryamaze guhitamo umukanda uzarihagarira muri aya matora ariwe Joshua Osih.

Abandi baziyamamaza ni Akere Muna umunyamategeko wahoze ari Visi Perezida w’ umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’ akarengane Transparency International, na Maurice Kamto, n’ umuyobozi wa Movement for the Renaissance of Cameroon (MRC).

Ubushyamirane hagati y’ abakoresha icyongereza n’ abakoresha igifaransa bwatangiye muri 2016 gusa bukomeje gufata intera n’ ababigwamo ni benshi, ngo abakoresha Icyongereza ngo barashaka kwiyobora.

Aya makimbirane amaze kugwamo abasirikare 74, abapolisi 7, n’ abasivile 100 mu mezi 12 ashize.

Imibare y’ Umuryango w’ Abibumbye iragaragaza ko izi mvururu zimaze gukura mu byabo 160,000 naho abandi 20,000 bahugiye muri Nigeria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa