skol
fortebet

Perezida Vladmir Putin uherutse gutorerwa manda ya 4 yatangaje igihe azavira ku butegetsi

Yanditswe: Sunday 27, May 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ Uburusiya Vladmir Putin uherutse gukorerwa manda 4 yatangaje ko kuri iyi manda azubahiriza ibiteganywa n’ itegeko nshinga manda ebyiri zikurikiranye zarangira akava mu butegetsi bivuze ko mu mwaka 2024 azatanga ubutegetsi.

Sponsored Ad

Yabitangarije mu ihuriro ry’ ubukungu rwabereye ahitwa Saint-Pétersbourg ryatambukaga imbonankubone kuri televiziyo y’ igihugu ku wa Gatanu tariki 25 Gicurasi 2018.

Uburusiya n’ Ubudage ni ingero ebyiri abashaka kugaragaza ko kugundira ubutegetsi bitari muri Afurika gusa bakoresha.

Muri 2008 ubwo Perezida Putin yari amaze kuyobora manda ebyiri zikurikiranye yavuye ku butegetsi aba Minisitiri w’ Intebe. Muri 2012 yongeye kubusubiraho akora manda y’ imyaka 6 irarangira aherutse gutorerwa indi y’ imyaka 6 izarangira muri 2024.

Nk’ uko ibiro by’ Abongereza Reuters ryabitangaje Putin yagize ati “Buri gihe nkurikiza ibyo itegeko nshinga ry’ Uburusiya riteganya. Mu itegeko nshinga birasobanutse, nta muntu wemerewe kuyobora manda zirenze ebyiri zikurikiranye, mfite umutima wo kubahiriza iyo ngingo”.

Muri Werurwe uyu mwaka Putin yatorewe manda ya 4 y’ imyaka 6 izarangira muri 2024 akaba amaze imyaka 24 iruta iyo umunyagitigu Josef Staline.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa