skol
fortebet

Perezida w’u Burundi yiyamye ibihugu birimo n’ibyagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri 2015

Yanditswe: Friday 25, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

U Burundi bwiyamye za Guverinoma z’ibihugu by’amahanga birimo n’ibyagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri 2015, kubera icyo yise ’Ibitero bishingiye kuri politiki na dipolomasi’ byagiye byibasira u Burundi n’abaturage babwo.

Sponsored Ad

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, mu butumwa yageneye abitabiriye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ku nshuro yayo ya 75.

Ni inteko yatibiriwe n’abantu bake cyane, abandi bakaba bakomeje kuyikurikira bifashishije ikoranabuhanga.

Mu butumwa umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yageneye abitabiriye iriya nteko, yagarutse ku mibanire y’u Burundi n’amahanga, avuga ko amarembo y’u Burundi afunguye ku bihugu n’Imiryango mpuzamahanga yifuza gukorana n’igihugu cye ku bw’inyungu rusange. Ati:

U Burundi bushyigikiye kubana n’ibihugu byinshi cyangwa ibihugu byose, butitaye ku bunini bwabyo ndetse n’urwego rw’iterambere rwabyo, bigira uruhare mu guhangana n’ibibazo byinshi bihuriweho n’abantu.

U Burundi bwiteguye gukorana n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga byifuza kurushaho kugirana umubano w’ubufatanye na bwo, kandi w’ubwubahane.

Ndayishimiye yaboneyeho kwamagana ibyo yise ibitero ibihugu by’amahanga byagiye bigaba ku Burundi n’abaturage babwo byagiye bikorwa na za Guverinoma z’ibihugu atavuze amazina. Ati:

Ku bw’ibyo twamaganye rwose ibitero bya politiki na dipolomasi bidafite ishingiro byibasiye u Burundi n’abaturage babwo, bikozwe na guverinoma z’amahanga, zimwe muri zo zikaba zaragaragaje gushaka guhindura ubutegetsi mu 2015 hakoreshejwe inzira zinyuranyije n’itegeko nshinga.

Nta gihugu kizwi cyagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Burundi mu myaka itanu ishize, gusa abategetsi b’icyo gihugu bakunze gushyira u Rwanda mu majwi barushinja gufasha abashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurinziza bikabananira.

Ni abari barangajwe imbere na Gen. Maj. Godefroid Niyombare kuri ubu uri mu buhungiro.

Perezida mushya w’u Burundi yavuze ko igihugu cye cyiteguye kubaka umubano w’ubucuti n’ubufatanye gishingiye ku ihame ryo kubahana ndetse no kumva ko nta gihugu kiruta ikindi.

Yasabye kandi ihagarara ry’imyitwarire y’ibihugu bimwe na bimwe bikoresha inzira zidasobanutse kandi zitemewe mu kugena uko ibihugu byo muri Afurika biyoborwa binyuze mu gushyiraho imiryango mpuzamahanga ibikandamiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa