skol
fortebet

Perezida wa 2 wa Zimbabwe yavuze ko Zimbabwe igiye kubona ibihe bishya

Yanditswe: Thursday 23, Nov 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’ uko Robert Mugabe wari umaze imyaka 37 ari Perezida wa Zimbabwe yemeye gutanga ubutegetsi nta maraso ametse Emmerson Mnangagwa agiye kurahirira kuyobora Zimbabwe ku munsi wa gatanu, akaba yavuze ko icyo gihugu kigiye kubona ibihe bishya bya Demokarasi.
Mnangagwaniwe Perezida wa kabiri wa Zimbabwe kuko kuva yabona ubwigenge mu mwaka wa 1980 nta wundi muperezida yigeze igira utari Mugabe Robert.
Emmerson Mnangagwa yagejeje ijambo ku banyagihugu benshi bari bamutegereje ku kicaro (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’ uko Robert Mugabe wari umaze imyaka 37 ari Perezida wa Zimbabwe yemeye gutanga ubutegetsi nta maraso ametse Emmerson Mnangagwa agiye kurahirira kuyobora Zimbabwe ku munsi wa gatanu, akaba yavuze ko icyo gihugu kigiye kubona ibihe bishya bya Demokarasi.

Mnangagwaniwe Perezida wa kabiri wa Zimbabwe kuko kuva yabona ubwigenge mu mwaka wa 1980 nta wundi muperezida yigeze igira utari Mugabe Robert.

Emmerson Mnangagwa yagejeje ijambo ku banyagihugu benshi bari bamutegereje ku kicaro gikuru ishyaka riri ku butegetsi ZANU-PF, ubwo yari avuye mu buhungiro muri Afrika y’epfo.

Yavuze ko Zimbabwe ikeneye imirimo/akazi no gufatwa mu mugongo n’amahanga.

Muri iryo jambo bwana Mnangagwa yashimiye abasirikare bamuhagarariye igihe yari yirukanywe na Robert Mugabe.
Yabashimiye ko barashoboye kubyitwaramo neza mu mahoro.

Kuwa 21 Ugushyingo nibwo Mugabe yamenyesheje abagize inteko ishinga amategeko ya Zimbabwe ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Gusa byaje bikurikira igitutu yari amaze icyumweru ashyirwaho n’ abantu batandukanye barimo n’ abo mu ishyaka riri ku butegetsi bamusabaga kwegura.

Mnangagwa yaje kwitegura kurahira ku munsi wa gatanu, yavuze ko yari yahungiye muri Afrika y’epfo kuko ubuzima bwe bwari bugeramiwe.

Bamwe mubasesenguzi ba politiki nta mpinduka nini biteze kuri Mnangagwa kuko kuko bamugereranya na Mugabe muto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa