skol
fortebet

Perezida wa Koreya y’Epfo Madamu Park Geun –Hye yahakanye ibyo avugwaho

Yanditswe: Monday 02, Jan 2017

Sponsored Ad

Perezida Madamu Park Geun-Hye wa Koreya y’Epfo yahakanye ibyo avugwa birimo ruswa no kugambanira igihugu avuga ko ari umwere.
Ibi byabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ itangazamakuru kuri iki Cyumweru Tariki ya 1 Mutarama 2017.
Ni mugihe hari hashize igihe Perezida Park ashinjwa kurya ruswa no kuba yarafatanyije n’ inshuti ye Choi soon- Sil koreka igihugu.
Perezida Park yabwiye abanyamakuru ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma bidafite ishingiro. Yavuze ko nta muntu n’ umwe yigeze yaka amafaranga , (...)

Sponsored Ad

Perezida Madamu Park Geun-Hye wa Koreya y’Epfo yahakanye ibyo avugwa birimo ruswa no kugambanira igihugu avuga ko ari umwere.

Ibi byabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ itangazamakuru kuri iki Cyumweru Tariki ya 1 Mutarama 2017.

Ni mugihe hari hashize igihe Perezida Park ashinjwa kurya ruswa no kuba yarafatanyije n’ inshuti ye Choi soon- Sil koreka igihugu.

Perezida Park yabwiye abanyamakuru ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma bidafite ishingiro. Yavuze ko nta muntu n’ umwe yigeze yaka amafaranga , ikigeretse kuri ibyo ngo nta n’ umuntu n’ umwe yigeze agira icyo asezeranya asezeranya ikintu na kimwe. Yongeyeho ko ikirego cye kiri mu nkiko.

Ni ubwa mbere Perezida Park yari agaragaraye mu itangazamakuru kuva tariki 9 Ukuboza 2016, ubwo yeguzwaga n’ Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya y’ Epfo.

Inshuro nyinshi Perezida Park yisobanuraga avuga ko ibyo yakoze yabikoze mu nyungu z’ igihugu.

Urukiko rureberera Itegeko Nshinga (Urukiko rw’ ikirenga) rurimo gusuzuma ibirego biregwamo Perezida Park, biteganyijwe ko iki gikorwa kizamara amezi atandatu.

Urukiko rw’ ikirenga nirumara gusuzuma ibiregwa Perezida Park rugasanga bimuhama ruzategeka ko yeguzwa burundu hahite hategurwa amatora yo kumusimbuza.

Madamu Perezida wa Koreya y’ Epfo Park Geun - Hye wamaze gukurwaho icyizere n’ Inteko Ishingamategeko y’ igihugu Cye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa